Perezida Putin yarabonanye na Papa Fransisiko mu ruzinduko yagiriye i Roma
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ejo kuwa kane yasuye igihugu cy’Ubutaliyani ku nshuro ya mbere mu myaka ine, ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe Giuseppe Conte, wari uherutse gusura Moscow mu kwezi ku Ukwakira umwaka ushize. Putin yabanje kubonana na Papa Fransisiko i Vatikani.
Itangazo ryasohowe nyuma yo kuganira na Papa ryavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku bibera muri Siriya, Ukraine na Venezuela.
Putin yabonanye kandi na perezida w’Ubutaliyani, Sergio Mattarella, aho amakuru avuga ko umubano hagati y’Uburusiya n’Ubutaliyani wifashe neza biri mubyo baganiriye, n’ubwo k’urundi ruhande hari ukudahuza ku kibazo cya Ukraine.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bagaragaje impungenge ku ntambara hagati y’abavandimwe basangiye igihugu muri Libiya hamwe n’ingaruka ry’iterabwoba muri Siriya.