Tunisia: Ubwato bwari butwaye abimukira basaga 70 bwarohamye

Ubwato bwari butwaye abimukira benshi bwarohamye ku cyambu cya Tunisia kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019, ubwo bavaga muri Libya berekeza i Burayi.

Umukozi w’Umuryango Red Crescent, Mongi Slim yabwiye Reuters ko ubu bwato bwarohamye ubwo bwari bugeze ku cyambu cya Zarzis.

Mongi yakomeje avuga ko hari harokotse abantu bane ariko umwe nawe yaje kwitaba Imana ageze mu bitaro.

Muri Gicurasi hari abimukira bagera kuri 65, barohamye mu bwato muri iki gihugu ubwo berekezaga i Burayi.

Abimukira b’abanyafurika bakunze kurohama mu Nyanja bagiye i Burayi gushakayo ubuzima bwiza kubera uburyo baba batwawemo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, IOM, watangaje ko mu 2017 abagera ku 3100 baguye mu Nyanja ya Méditerranée bagerageza kujya ku mugabane w’u Burayi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *