AmakuruPolitikiUncategorized

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rurahererwamo ubuyobozi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inamay’abakuru b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe kuri uyu Gatanu tariki ya 1 Gashyantare,bikuraho ibihuha byavugwaga ko atazayitabira kubera ko u Rwanda rurizihiza umunsi w’intwari.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu irabera Arusha muri Tanzania,yitabiriwe na Perezida Kagame, John Pombe Magufuli, Uhuru Kenyatta na Yoweli Kaguta biyongeraho Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo.

Perezida Kagame ytabiriye iyi nama u Rwanda ruri buhererwemo ubuyobozi bwa EAC rusimbuye Uganda ya Museveni.

Muri iyi nama, harasuzumwa iyemezwa ry’amasezerano ahuriweho; ingamba ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs); raporo ku ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka politiki ihuriweho mu koroshya ihererekanya ry’ubuyobozi.

Haranasuzumwa kandi urugendo rwa Sudani y’Epfo iheruka kwinjira muri EAC ndetse no kwiga kuri Somalia ishaka kwiyunga kuri uyu muryango.

Mbere yo kwerekeza muri Tanzania,Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’intwari ndetse abibutsa ko u Rwanda ruzahora ruzirikana ibikorwa by’indashyikirwa intwari z’u Rwanda zakoze.

Yagize ati “Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *