Amakuru

Perezida Kagame yatangaje ko Hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Kanama 2022,Perezida Kagame yari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura aho yakiriye indahiro z’abaminisitiri 2 bashya.

Abo barimo Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku nshingano za Minisiteri nshya y’ishoramari ko ari ugucunga uko ibigo bya leta bikoresha umutungo ndetse bimwe bigaharirwa abikorera vuba na bwangu.

Ati “Icya mbere, Minisiteri nshya y’ishoramari rya leta, izareba uko ibigo bya leta bicunga imari ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.”

Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n’ibintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bashya basanzwe ari abakozi, bakorera leta, bakorera igihugu bityo nta kigomba kubagora kuko hahindutse inshingano gusa.

Ati “Ndizera ko gukomeza kubaka igihugu cyacu,abayobozi bazubakira ku bunararibonye bagiye bakura mu byo n’ubundi bakoraga kuko basanzwe ari abakozi bakorera leta,bakorera igihugu.Ndibwira ko hahindutse inshingano gusaariko imirimo ni ya yindi,gukorera igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba abayobozi mu nzego zinyuranye gukorana bakuzuzanya kandi bibuka ko bakorera Abanyarwanda.

Ati “Ndibwira ko nta nzira y’ubusabo ingirakamaro n’uwo yungukiye,n’ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba.Dukora uko bishoboka dukore ibintu neza kandi ibyihuse bigira abo biramira batari bake.Iyo bitinze nabyo hari ababigwamo.

Inzego n’abayobozi twese tugomba gukorana,tukuzuzanya hanyuma ibikorwa bigatubuka.Kandi tukibuka iteka ko dukorera abanyarwanda.”

Perezida Kagame yasabye ko haba impinduka mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo igihugu kibasha kwihaza mu biribwa kikanahahirana n’ibindi.

Ati “Ubuhinzi n’ubworozi birazwi, bivugwa buri gihe n’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu cyacu.Ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka, bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa kandi twitegura ibishobora kubuhungabanya igihe cyose harimo n’iminsi iri imbere.

Ntabwo tugomba guhora twibutswa ’uko habayeho ibibazo runaka ahubwo byakabaye inshingano yacu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *