Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Kenyatta ku mubano w’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Kenya maze aganira na mugenzi we Uhuru Kenyatta uyobora iki gihugu, ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi bikaba byabereye mu murwa mukuru i Nairobi aho baganiraga ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.

Muri ibyo iganiro, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bikorwa byo gusubukura ubuhahirane ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Perezida Kenyatta na Perezida Kagame baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu byerekeranye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

Abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye no ku bibazo bihuriweho n’Akarere hamwe.

 

 

Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya u Rwanda rurimo mu Karere bituma ruba umufatanyabikorwa w’ubucuruzi wa Kenya cyane cyane nk’irembo rigari rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’isoko ryagutse ry’ibiyaga bigari.

Perezida Kenyatta yashimiye u Rwanda kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byombi bituranye.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Perezida Kenyatta yahamagariye u Rwanda kwishimira ibicuruzwa biva muri Kenya no gukomeza gukoresha serivisi zinoze ku cyambu cya Mombasa kugira ngo ibicuruzwa byoroherezwe.

Perezida wa Kenya yijeje mugenzi we w’u Rwanda ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu guharanira intego z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bigamije inyungu z’abaturage bo mu Karere.

 

Abayobozi bombi kandi biyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari muri Etiyopiya, Sudani, Sudani y’Amajyepfo na Somaliya, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro by’amahoro hagati y’abahanganye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *