AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Pascal-technology kubufatanye na Altron baje gukemura ibibazo by’abagenzi n’aba Motari

Abakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi kuri Moto hano mu Rwanda bamaze gushyirirwaho uburyo bwo kugura utwuma twa mubazi tuzajya twifashisha mu kwishyura hakoreshejwe ikorana buhanga ry’ikarita.

Pascal-technology kubufatanye na Altron kuri uyu wa mbere bamuritse uburyo bushya bwo gutwara abagenzi kuri Moto bise Pascal-moto buzafasha abamotari kubaha za mubazi zo gushyiraho igiciro ntarengwa ku rugendo, ndetse no kumenya aho moto iri mu gihe yibwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rurasaba abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Kugeza ubu iyo urebye aba Motari n’abatwara abagenzi mu modoka usanga bakunze gukorera mukajagari, niyompamvu iyi pascal-moto  ije kunoza imikorere y’aba motari ibaha za mubazi.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko iryo koranabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo gukomeza gufasha abamotari n’abagenzi kuko impande zombi zizabibonamo inyungu.

Ati “Nkuko mubizi ikoranabuhanga mu Rwanda ryashyizwe imbere mu kazi gakorwa kose, ni muri urwo rwego natwe mu gutwara abantu n’ibintu ikoranabuhanga ritadusize mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza. Rero no muri za moto twatangiye gukorana na pascal-moto zose ikoranabuhanga rya GPS, ibi rero twizeye ko bizatanga inyungu ku mpande zombi.

Umu motari ukorera mu gihugu wese azahabwa mubazi ndetse na GPS kugira ngo bamugenzure barebe uko atwara abagenzi neza ndetse n’u ko yubahiriza amategeko yumuhanda.

Pascal NDIZEYE umuyobozi mukuru wa pascal Technology avuga ko . Mu rwego rwo gusigasira umutekano w’aba motari n’abagenzi bashyigikiye gahunda ya Leta ariyo, cashless economy aho umugenzi wese azashyira aprikasiyo muri telefoneye bikamufasha kuba yabona moto cyangwase imodoka imuri hafi akayitega bitamugoye.

Mugushaka kumenya amakuru akunze kuvugwa n’abagenzi binubira ko aba Motari bahenda abagenzi, cyangwase abagenzi nabo bagahenda aba Motari Ndizeye asubiza agira ati:” Urugero nta mugenzi uzongera guhenda umumotari, kuko igiciro cy’urugendo gishyirwaho na mubazi iri muri iryo koranabuhanga. Ikindi nta mumotari uzongera guhenda umugenzi kuko mubazi iriho ngo igene igiciro ntarengwa cy’urugendo”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bashatse kumenya igihe ubu buryo buzatangira kubahirizwa pascal akomeza agira ati:”Abamotari twamaze kubandika tubaha ibikoresho byose, ibi bishatse kuvuga ko guhera none tariki 2ukuboza 2019 batangiye gukoresha ubu buryo

Mu gihe abamotari bamwe na bamwe bagaragaje kutitabira gukoresha iryo koranabuhanga bitwaje impamvu zitandukanye, aho bamwe batangaza ko iryo koranabuhanga ribahendesha, abandi bafite izo mashini ntibazikoreshe cyane cyane mu ngendo za hafi.

Kuri icyo kibazo, Ndizeye avuga ko ubwo buryo butekerezwa bwarebwe ku mpande zose, ko nta na hamwe utwara cyangwa umugenzi bahutajwe.

Ati “Abenshi bitwaza ngo lisansi iyo izamutse turahendwa, ariko si ko biri kuko igiciro cya lisansi kibarwa iyo bashyiraho igiciro cy’urugendo. Navuga ko twe turi hano kugira ngo dufashe utanga serivisi n’uyihabwa nta ruhande tubogamiraho tubareba bombi”.

Akomeza asaba abamotari kumenya ibyiza bafite mu gukoresha ikoranabuhanga, aboneraho no gusaba abagenzi kumenya uruhare rwabo mu ngendo.

Ubu buryo bufite ubushobozi bwo kumenya aho moto iri, kuko ifite ikoranabuhanga rya GPS, ibi bizaca ubujura bumwe na bumwe bukorerwa abagenzi kuko umugenzi azajya ahamagara akavuga ikibazo yahuye nacyo bityo ababishinzwe bamenye moto yagize ikibazo.

Nubwo bimeze bitya gusa hari abamotari na bo bibwa za moto, iri koranabuhanga rizabafasha kumenya aho abayibye bayerekeje bitewe n’ikoranabuhanga riri muri izo mashini za mubazi, bizaba byoroshye ku mugenzi kuko bitewe n’ibigize iyo mashini umugenzi uri mu rugo bizamworohera gutumiza moto yibereye iwe, akoresheje ikoranabuhanga rya Aplikasiyo azaba yarashyize muri Telefone ye.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *