AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Papa Francis yatanze imfashanyo yo gufasha abimukira bari mu kaga

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatanze inkunga y’ibihumbi 500 by’amadolari yo gufasha abimukira baheze ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abo bimukira bagera ku 75 000 baturuka mu bihugu bya El Salvador, Honduras na Guatemala bageze muri Mexique bashaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bavuga ko mu bihugu byabo bahunga ubukene, inzara n’ubugizi bwa nabi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunze imwe mu mipaka na Mexique kugira ngo abo bimukira batinjira.

Imfashanyo yatanzwe na Papa Francis yavuye mu Kigega “Peter’s Pence” cya Kiliziya Gatolika, gishyirwamo imfashanyo iba yakusanyijwe iturutse mu bice bitandukanye ku isi.

Inkuru dukesha CNN ivuga benshi muri abo bimukira bacumbitse muri hoteli ziri muri za diyosezi cyangwa mu bigo by’abihayimana bya Kiliziya Gatolika muri Mexique.

Iyi mfashanyo Papa yatanze ngo izasaranganywa mu mishinga 27 yo muri za diyosezi 16 no mu miryango y’abihayimana yasabye ubufasha ngo ikomeze gucumbikira, kugaburira no guha iby’ibanze abo bimukira.

Vatican yatangaje ko inkunga ikenewe n’abimukira bari ku mupaka wa Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri kugabanuka cyane, bitewe nuko itangazamakuru ryo hirya no hino ku Isi ryagabanyije ubuvugizi ryabakoreraga.

Umwaka ushize, Papa Francis yanenze umugambi wa Perezida Donald Trump w’Amerika wo kubaka urukuta rwo gukumira abimukira.

Mu cyumweru gishize, Amerika yataye muri yombi abimukira hafi 400 bakoraga urugendo banyuze ku mupaka wo muri Leta ya Chiapas muri Mexique bagerageza kwinjira binyuranyije n’amategeko.

Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu bihugu by’Amerika yo hagati bari gukoresha uburyo bushoboka bwose ngo bagere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *