Blog

  • Impinduka mu Ikoranabuhanga n’Ingaruka ku bidukikije n’Imibereho y’Abaturage i Rutsiro

    Impinduka mu Ikoranabuhanga n’Ingaruka ku bidukikije n’Imibereho y’Abaturage i Rutsiro

    Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu, ni ho hakorera uruganda rukora inzoga ruzwi nka Herbmadz. Uru ruganda rwagize uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’aka gace, ariko nk’izindi nganda, rwagiye ruvugwaho ingaruka ku bidukikije, cyane cyane mu bihe byashize.

    Mbere, uru ruganda rwakoreshaga inkwi mu guteka inzoga, bigatuma imyotsi myinshi ikwira mu kirere igahumanya umwuka abaturage bahumeka. Abaturage batuye hafi y’uruganda bagaragazaga ko bahura n’ibibazo by’ubuhumekero n’umwuka mubi uterwa n’iyo myotsi.

    Umwe mu baturage, umugabo utuye hafi y’uruganda, yagize ati: “Kera imyotsi yari myinshi cyane ku buryo byari bigoye no guhumeka neza, cyane cyane nimugoroba iyo uruganda rwakoraga cyane.” 

    Anne karara  n’Umuturage,  na we yavuze ati: “Abana bacu bahoraga barwaye inkorora. Twari duhangayitse kuko twumvaga ubuzima bwacu bubangamiwe n’iyo myotsi.”

    Icyakora, mu rwego rwo kugabanya izo ngaruka no kurengera ibidukikije, nyir’uruganda witwa Haba yafashe icyemezo cyo kuzana ikoranabuhanga rigezweho. Uru ruganda rwatangiye gukoresha mazutu mu guteka inzoga aho gukoresha inkwi, bikaba byaragabanyije cyane imyotsi yajyaga mu kirere.

    Joseph  n’umukozi mu ruganda  yagize ati: “Twabonaga ko gukoresha inkwi byangiza ibidukikije kandi bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Twahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho rikoresha mazutu kugira ngo tugabanye imyotsi kandi tunorohereze abakozi bacu.”

    Abakozi bakora muri uru ruganda bavuga ko iyi mpinduka yabagiriye akamaro kanini. Umwe mu bakozi yagize ati: “Kera guteka inzoga byasabaga imbaraga nyinshi no kwegera umuriro w’inkwi, bikadutera umunaniro n’ingaruka ku buzima. Ubu turakora mu buryo bworoshye kandi butaduteza ibibazo byinshi.”

    Nzaboninka j Claude  n’umukozi na we yongeyeho ati: “Ikoranabuhanga ryazanye impinduka nziza. Ntitukigira umwotsi mwinshi mu maso, kandi akazi karihuta kurusha mbere.”

    Nubwo iyi mpinduka yashimwe n’abaturage n’abakozi, haracyari impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’imyuka iva kuri mazutu ikoreshwa. Abahanga mu bidukikije bagaragaza ko nubwo mazutu igabanya imyotsi iva ku nkwi, na yo ishobora gusohora imyuka yangiza ikirere irimo nka Carbon dioxide, ifitanye isano n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere kizwi nka Climate Change.

     urugendo rwo kurengera ibidukikije ruracyakomeje. Nubwo Herbmadz rwateye intambwe igaragara mu kugabanya imyotsi yangiza, haracyari icyifuzo cy’uko hashyirwaho ubundi buryo burambye burushijeho kurengera ikirere. Ibi bisaba ubufatanye bw’abikorera, leta n’abaturage kugira ngo iterambere rijyane no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Izuka rya Yezu Kristu: Intsinzi y’Ubuzima ku Rupfu

    Izuka rya Yezu Kristu: Intsinzi y’Ubuzima ku Rupfu

    Izuka rya Yezu ni imwe mu nkuru zikomeye cyane mu mateka ya gikristo, igaragaza urukundo rw’Imana n’imbaraga zayo zo kunesha urupfu. Iyi nkuru iboneka muri Bibiliya, cyane cyane mu bitabo by’Ivanjili birimo Ivanjili ya Matayo, Ivanjili ya Mariko, Ivanjili ya Luka na Ivanjili ya Yohani.

    Nyuma y’uko Yezu Kristu abambwe ku musaraba, agapfa, agashyingurwa mu mva, abigishwa be n’abamukundaga bari mu gahinda gakomeye. Bari bizeye ko ari we Mukiza, ariko urupfu rwe rwari rubasigiye ibibazo byinshi n’ubwoba. Icyakora, Imana yari ifite umugambi ukomeye utari wagaragaye neza muri ako kanya.

    Ku munsi wa gatatu nyuma yo gushyingurwa kwe, mu gitondo kare cyane, abagore barimo Mariyamu Magadalena bagiye ku mva bazanye imibavu yo gusiga umurambo we. Bagezeyo basanga ibuye ryari rifunze imva rikurwaho, maze basanga imva irimo ubusa. Ibi byabatunguye cyane, bibatera ubwoba n’urujijo. Mu kanya gato, babonye abamarayika bababwira bati: “Ntimuze mushakishe uwazutse mu bapfuye. Ntabwo ari hano, yazutse nk’uko yabivuze.”

    Iyo nkuru nziza yahise ikwira mu bigishwa ba Yezu, ariko bamwe muri bo babanje gushidikanya. Petero n’undi mwigishwa birutse bajya kureba imva, basangayo imyenda yari itwikiriye Yezu gusa, na we adahari. Ibyo byabateye kwibaza byinshi, ariko ntibarasobanukirwa neza ibyari byabaye.

    Nyuma yaho, Yezu yatangiye kwiyereka abigishwa be mu buryo butandukanye. Yiyeretse Mariyamu Magadalena mbere, nubwo atahise amumenya. Yamumenye amaze kumwita izina rye. Ibi byagaragaje ko izuka rya Yezu ritari inzozi cyangwa igitekerezo, ahubwo ari ukuri kwabayeho.

    Yongeye kandi kwiyereka abigishwa babiri bari mu rugendo bajya ahitwa Emawusi. Yagendanaga na bo, abasobanurira ibyanditswe, ariko bamumenya nyuma igihe bamubonye amanyura umugati. Ibyo byabashimishije cyane, basubira vuba i Yerusalemu kubwira abandi.

    Mu minsi yakurikiyeho, Yezu yakomeje kwiyereka abigishwa be, abahumuriza kandi abaha ubutumwa bwo gukomeza umurimo yatangiye. Yababwiye ko bagomba kujya mu mahanga yose bakigisha ubutumwa bwiza bw’agakiza, babwira abantu ko urupfu rutsinzwe kandi ko hari ubuzima bushya buboneka binyuze mu kwizera.

    Izuka rya Yezu rifite ubusobanuro bukomeye ku bakristo. Rigaragaza ko Imana ifite imbaraga kurusha urupfu, kandi ko isezerano ry’ubugingo buhoraho ari ukuri. Ni ikimenyetso cy’intsinzi y’urukundo ku rwango, urumuri ku mwijima, n’ubuzima ku rupfu.

    Uyu munsi, abakristo ku isi hose bizihiza izuka rya Yezu ku munsi wa Pasika, bishimira ko Umukiza wabo ari muzima. Ni igihe cyo kuzirikana, gusenga no gushimira Imana ku mpano y’agakiza.

    Mu buzima bwa buri munsi, izuka rya Yezu ritwibutsa ko n’iyo twahura n’ibigeragezo, imibabaro cyangwa ibihe bikomeye, hari ibyiringiro byo kongera kuzuka no kubona ubuzima bushya. Ni ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu bose bemera, bubibutsa ko urukundo rw’Imana rudashira kandi rutsinda byose.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Kenya: Abashinzwe iperereza bataye muri yombi abayobozi bane mu rwego rw’ingufu

    Kenya: Abashinzwe iperereza bataye muri yombi abayobozi bane mu rwego rw’ingufu

    Abashinzwe iperereza muri Kenya bataye muri yombi abayobozi bakuru bane mu rwego rw’ingufu, barimo n’umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoboro ya peteroli, bakekwaho kwivanga mu ishakwa n’ikwirakwizwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu, nk’uko abayobozi bavuze muri dosiye ijyanye n’impungenge z’ubuziranenge bwa lisansi ndetse n’ihungabana riherutse ry’itangwa ryayo.

    Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) bwatangaje ko abafashwe barimo umunyamabanga mukuru ushinzwe ingufu, Mohammed Liban, umuyobozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’ingufu, Daniel Kiptoo, Joe Sang, uyobora ikigo gishinzwe umuyoboro wa peteroli wa Kenya, hamwe n’umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’ingufu, Joseph Wafula.

    Bakuwe mu ngo zabo kandi barimo gukorwaho iperereza hagendewe ku mategeko ahana ibyaha by’ubukungu kubera gukekwaho kunanirwa kubungabunga neza inyandiko, ububiko ndetse n’ibigega bya peteroli nk’uko abayobozi babitangaza.

    Iperereza ryatewe na lisansi yatumijwe mu mahanga ku masezerano ya guverinoma kuri guverinoma (G2G) ariko basanga ifite icyo bita “sulphur” iri ku rwego rwo hejuru irengeje ibipimo ngenderwaho bya Kenya.

    Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri Kenya Pipeline Company yahagaritse itangwa ry’iyo lisansi maze imenyesha  ikibazo ubuyobozi, bituma lisansi ivanwa ku isoko.

    Ubu abayobozi bemeza ko icyemezo cyo guhagarika iyo lisansi cyagize uruhare mu ihungabana ry’ikwirakwizwa ryayo byateje ikibazo cy’ibura ryayo mu byumweru bishize, cyabanje kwitirirwa intambara yo muri Iran.

  • Amerika yatabaye umupilote w’indege yayo yahanuriwe muri Iran

    Amerika yatabaye umupilote w’indege yayo yahanuriwe muri Iran

    erezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igisirikare cy’iki gihugu cyabashije gutabara umupilote w’indege y’intambara ya F-15E iherutse kuraswa na Iran.

    Iyi ndege ya Amerika yarashwe na Iran ku wa Gatanu tariki 3 Mata 2026. Umupilote wari uyitwaye yahise aburirwa irengero, ndetse Iran ishyiraho igihembo ku muturage wese uzamubona.

    Ingabo za Amerika na zo zahise zitangiza ibikorwa byo gushakisha uyu mugenzi wabo ngo atabarwe, mbere y’uko Iran imufata.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yatangaje ko babashije gutabara uyu mupilote wabo.

    Ati “Twamubonye. Banyamerika bagenzi banjye, mu masaha menshi ashize Igisirikare cya Amerika cyatangije igikorwa cyo gushakisha no gutabara kiri mu bikomeye byabayeho mu mateka ya Amerika, kubera umwe mu basirikare bacu, uri no muri ba Colonel bubashywe cyane. Nishimiye kubabwira ko ameze neza cyane.”

    Yakomeje avuga ko uyu musirikare watabawe yasanganywe ibikomere ariko bidakabije.

    Iyi mpanuka ikiba umwe mu bapilote bari batwaye iyi ndege yahise atabarwa, ariko uwa kabiri aburirwa irengero. Yabonetse nyuma y’amasaha menshi bagenzi be batangije ibi bikorwa byo kumushakisha.

    Amerika yatabaye umupilote w’indege yayo yahanuriwe muri Iran

  • U Bushinwa bwanyonze Umufaransa azira gucuruza ibiyobyabwenge

    U Bushinwa bwanyonze Umufaransa azira gucuruza ibiyobyabwenge

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yatangaje ko Umufaransa w’imyaka 62 wari warakatiwe igihano cy’urupfu n’ubutabera bw’u Bushinwa kubera gucuruza ibiyobyabwenge, yishwe.

    U Bufaransa bwavuze ko uyu mugabo witwa Chan Thao Phoumy yishwe nyuma y’igihe bwari bumaze bugerageza guhagarika iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye. Yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu 2010.

    Leta y’u Bufaransa yavugaga ko bidakwiriye ko uyu mugabo yahanishwa igihano cy’urupfu, ko ahubwo akwiriye guhabwa imbabazi kubera uburyo angana, gusa ubu busabe ntabwo bwigeze bwemerwa.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yavuze ko abunganira uyu mugabo batigeze bahabwa uburenganzira bwo kumuburanira mu rubanza rwe rwa nyuma rwabereye mu Mujyi wa Guangzhou uherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa.

    Ingingo ya 347 y’amategeko mpanyabyaha mu Bushinwa igaragaza ko gucuruza, gukwirakwiza ndetse no gukora ibiyobyabwenge, ari icyaha gikomeye.

    Igihe ubihamijwe ushobora guhanwa bitewe n’uburemere bw’icyaha wakoze kubera ko iyo kidakomeye uhanwa mu buryo bworoheje, gusa iyo gikomeye ushobora gukatirwa n’urukiko igifungo cya burundu muri gereza cyangwa igihano cy’urupfu.

  • Ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda byiyongereye

    Ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda byiyongereye

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yageze yageze kuri 1.948 Frw

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 3 Mata 2026 rigaragaza ko kuva tariki 4 Mata saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya ku bikomoka kuri peteroli.

    Riti “Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”

    RURA yatangaje ko impinduka mu biciro zatumye hanavugururwa igiciro fatizo cy’ingendo mu bwikorezi rusange. Ibi biciro by’ingendo bizatangira kubahirizwa ku wa 6 Mata 2026.

    Mu mu Mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe abajya mu ntara, umugenzi azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero.

    Kugeza ku wa 3 Mata 2026, icigiro cy’akagunguru ka lisansi idatunganyije ku isoko mpuzamahanga cyari kigeze kuri 112,4 $.

    Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi itangiye yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

    Iran ivuga ko ari yo ifite uburenganzira bwo kugenzura Hormuz, ndetse yahashyize imbunda za missile, drones n’izindi ntwaro ku buryo ari yo igena ubwato bushobora gutambuka n’ubwo ikumira.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ku 3 Mata 2026 yabwiye abanyamakuru ko iki kibazo kiri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

    Ati “Kiriya kibazo kiri kugira ingaruka mu buhahirane Mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro, ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”

    Yasobanuye ko ku Rwanda iyi ntambara iri kugira ingaruka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga aho zimwe mu nzira zamaze gufungwa zirimo nk’ibyoherezwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uburyo bwa kabiri ni ubujyanye n’ibyo rutumiza mu mahanga, aho ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga bityo no mu Rwanda bitazabura kuzamuka.

    Ati “Izo ni ingaruka turi kubona zishobora kuzaba ku bukungu bw’igihugu cyacu. Biteganyijwe ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, aho biteganyijwe ko bizava kuri 3,3% bikamanuka bikagera kuri 2,7%. Bizagira ingaruka kandi ku bwiyongere bw’ibiciro ku isoko mu Rwanda, bisobanuye ko bizagira ingaruka hafi kuri buri Munyarwanda wese. Tugomba kwitegura rero ariko tudakangaranye.”

    RURA yahamije ko ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.

    Ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda byazamutse

  • MINAGRI na ACES mu kuvugurura ubuhinzi hifashishijwe cold-chain

    MINAGRI na ACES mu kuvugurura ubuhinzi hifashishijwe cold-chain

     Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zikomeye zigamije kuvugurura ubuhinzi no kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ikigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu gukonjesha no kubika umusaruro mu buryo burambye (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain (ACES)).

    Aya masezerano agamije kuzamura no kongera imikorere y’ibikorwaremezo 10 byo kubika no gutunganya umusaruro (cold-room packhouses) biherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, birimo Rulindo, Rwamagana, Gatsibo, Ngoma, Nyanza na Karongi. Ibi bikorwaremezo byari bisanzwe bidakoreshwa uko bikwiye, bikaba bigiye guhindurwamo umuyoboro uhuza ubuhinzi n’amasoko, ufite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Iyi gahunda ntabwo igamije kubaka inyubako gusa, ahubwo igamije gushyiraho uburyo bwuzuye bufasha abahinzi kugera ku masoko, kugabanya igihombo kibaho nyuma y’isarura no kongera amahirwe yo kongerera umusaruro agaciro. Buri packhouse izaba ifite aho gutunganyiriza umusaruro hafite ubuso bwa metero kare 120, ububiko bukonjesha bugera kuri 4°C, hamwe n’ahantu ho gutunganyiriza hafite ubushyuhe bugenzurwa hagati ya 12 na 15°C. Ibi byose bizongerwaho ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bigafasha mu kurengera ibidukikije.

    Abahinzi barenga ibihumbi 400 bo mu gihugu hose ni bo bazungukira muri uyu mushinga, aho uzahuza ahantu harenga ibihumbi 4,811 hakorerwa ubuhinzi ku buso bungana na hegitari zirenga ibihumbi 185. Ibi bihwanye na 36% by’isoko ryose rishoboka (Total Addressable Market) mu bijyanye n’imbuto n’imboga mu Rwanda, rikaba rifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro urenga toni miliyoni 2.3 ku mwaka.

    Iyo gahunda izafasha mu kugabanya igihombo kinini cyabaga nyuma y’isarura, aho umusaruro wangirikaga bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika no kuwugeza ku isoko uri mu rwego rwiza. Ubu, bizafasha gutwara umusaruro uva mu murima ugera ku isoko uri mu buryo bugenzuwe, bityo wongere igihe umara utarangirika kandi ube wujuje ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.

    Mu rwego rwo kwagura amasoko, uwo mushinga uzashyiraho inzira zihuza umusaruro (food corridors) zifasha abahinzi kugera ku masoko yo mu gihugu, ay’akarere ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Ibi bizajyana no kubahiriza amahame mpuzamahanga y’ubuziranenge mu biribwa arimo HACCP na Rwanda GAP, ndetse bikazagera no ku rwego rwa Global G.A.P., bigafasha mu kohereza umusaruro hanze y’igihugu.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guhindura ubuhinzi bukava ku rwego rwo kwihaza gusa bukajya ku rwego rwo gucuruza ku isoko mpuzamahanga. Yagize ati: “Ibi si ukubaka ibikorwa remezo gusa, ni ugushyiraho uburyo bufasha abahinzi kugira uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu, binyuze mu guhanga udushya no gukorana n’abafatanyabikorwa.”

    Ku ruhande rwa ACES, Professor Toby Peters, yagaragaje ko ikibazo nyamukuru mu buhinzi bwa Afurika atari umusaruro gusa, ahubwo ari uburyo ugera ku isoko. Yagize ati: “Dukeneye guhuza umusaruro n’isoko binyuze mu gukonjesha, ubwikorezi, ubumenyi n’ubuziranenge. U Rwanda ruri gutanga urugero rw’uko ubuhinzi bushobora gutanga inyungu mu bukungu no kurengera ibidukikije icyarimwe.”

    Aya masezerano anajyana na gahunda z’igihugu zirimo NST2, PSTA5 na Vision 2050, zigamije guteza imbere ubukungu burambye, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage bo mu cyaro.

    Byongeye kandi, uyu mushinga ushobora no kwagurirwa mu bindi bihugu bya Afurika, aho ACES izaba urubuga rwo gusangiriraho ubumenyi no guteza imbere uburyo bwo kubika no gukonjesha umusaruro mu buryo burambye.

    Muri rusange, ubu bufatanye buje nk’igisubizo ku bibazo byari bisanzwe bibangamira urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, by’umwihariko igihombo cyabaga nyuma y’isarura. Ni intambwe iganisha ku buhinzi bugezweho, buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi bufite ubushobozi bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Touadéra

    Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Touadéra

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Centrafrique, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Faustin-Archange Touadéra watorewe gukomeza kuyobora igihugu mu matora yabaye mu mpera za 2025.

    Dr Nsengiyumva yageze muri Centrafrique mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bugaragaza ko Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva “ahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.”

    Faustin-Archange Touadéra yatorewe gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora yabaye mu Ukuboza 2025, yarangiye agize amajwi 76,15%.

    Gahunda ye ya 2026-2032 ishyize imbere kubaka amahoro arambye mu gihugu, gukora impinduka muri politiki y’igihugu no gukoshora imari mu bikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

    Mu bijyanye n’umutekano umubano w’ibihugu byombi urihariye kuko kuva mu 2014 Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bagira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA.

    Mu 2020 kandi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye aho u Rwanda rwohereje abasirikare bagera kuri 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.

    Uretse kuba abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda ari bo barinda Umukuru w’Igihugu n’Umurwa Mukuru Bangui, banafite inshingano yo kubaka ubushobozi bw’igisirikare cya Centrafrique kugira ngo kizashobore kurinda umutekano igihe ubutumwa bwabo buzaba burangiye.

    RDF imaze guhugura abasirikare barenga 2.400 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300 ba Centrafrique.

    Icyiciro cya mbere cyatojwe na RDF cyinjijwe muri FACA mu Ugushyingo 2023, aho cyari kigizwe n’abasirikare 512. Abagize icyiciro cya kabiri 634 binjiwe mu gisirikare cya Centrafrique muri Kanama 2024, na ho icya gatatu kigizwe n’abasirikare 438 cyinjiye muri Werurwe 2025, icya kane kigizwe n’abasirikare 545 cyingira mu Ugushyingo 2025.

    Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri CAR bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.

    Kugeza uyu munsi muri CAR habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe babarirwa mu 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n’ay’ubutumwa bwa Loni.

    Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.

    Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.

  • MINISANTE yategetse amavuriro yose kuvura abarwayi mbere yo kureba iby’ubwishingizi bakoresha

    MINISANTE yategetse amavuriro yose kuvura abarwayi mbere yo kureba iby’ubwishingizi bakoresha

    Minisiteri y’Ubuzima yongeye gushimangira ko amavuriro ya Leta agomba kujya abanza gusuzuma no kuvura umurwayi mbere yo kujya kureba ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bakoresha.

    Ku wa 23 Werurwe 2026, Perezida Kagame yanenze imikorere y’Ikigo Nderabuzuma cya Bigugu i Karongi cyaganwe n’umubyeyi wari ugiye kubyara yaratanze mituweli ariko itaratangira gukora kubera ko yagombaga kumara iminsi 30 ngo abone kuyivurizaho, abaganga bamusubiza mu rugo ango azasubireyo iminsi yuzuye, birangira apfiriye mu rugo.

    Ati “Iyo bamuvura ibyo bindi bikanakurikiranwa, ibyo bamwishyuza bakazabimwishyuza cyangwa ubimwishyurira akabimwishyurira.”

    Iki kibazo cyabayeho muri Gashyantare 2020, ariko n’ubu mu mavuriro menshi ya Leta mbere yo kugera ku muganga habanza guca ku mukozi ushinzwe mituweli cyangwa ubundi bwishingizi no kwishyura umurwayi akabona kugera ku muganga umusuzuma.

    Ibaruwa ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yo ku 27 Werurwe 2026 isaba amavuriro kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku Bitaro Bikuru kubanza gusuzuma abarwayi mbere yo kujya gusuzuma ibindi.

    Iti “Hashingiwe ku ibaruwa No. 20/0891/MOS/2020 yo ku wa 26 Gashyantare 2020, isaba amavuriro yose kubanza gusuzuma abarwayi bikozwe n’umuganga ubifitiye ubushobozi mbere y’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuyobozi birimo no gusuzuma ubwishingizi harimo na Mutuelle de Santé cyangwa ubundi bwishingizi.”

    Dr. Nsanzimana yavuze ko byagaragaye ko aya mabwiriza adakurikizwa hamwe na hamwe.

    Ati “Nta murwayi ugomba gukerezwa, kwimwa serivisi cyangwa gusabwa kuzagaruka kubera ikibazo cy’ibitarakemuka mu nzego z’imiyoborere cyangwa ibibazo bijyanye n’ubwishingizi.”

    Minisiteri y’Ubuzima yongeye gutegeka amavuriro yose kubanza kuvura umurwayi nyuma bakabona gusuzuma ibindi bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.

    Dr Nsanzimana ati “abayobozi b’amavuriro bagomba gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.”

    MINISANTE ivuga ko ikigo kitazubahiriza aya mabwiriza kizirengera ingaruka zabyo.

  • Uganda: Abasirikare bakuru 20 bafunzwe ku itegeko rya Gen Muhoozi

    Uganda: Abasirikare bakuru 20 bafunzwe ku itegeko rya Gen Muhoozi

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yategetse ko abasirikare 20 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru batabwa muri yombi kubera ibyaha bya ruswa bakekwaho n’imyitwarire idahwitse.

    Mu basirikare batawe batawe muri yombi harimo Maj Gen Don William Nabaasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye muri Kampala na Kasenyi muri Entebbe.

    Ibyaha bakekwaho biri mu byo Gen Muhoozi yiyemeje kurandura kuva igihe yagiriwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

    Abatangamakuru babwiye Daily Monitor ko abo basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya n’imicungire mibi binyuze mu kugemurira ibintu bitandukanye abasirikare n’inzego z’ubutasi.

    Mu byo bakoze harimo kuzamura ibiciro mu masoko amwe n’amwe yo kugemura ibikoresho mu gisirikare, gucunga nabi imari y’igisirikare no kwakira ruswa hagamijwe kwangiza uburyo bw’itumanaho.

    Harimo kandi abakoresheje nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa bikomeye nko kugura ibikoresho by’indege cyangwa amavuta yazo.

    Abandi basirikare bavugwa muri iyi dosiye harimo Maj Gen James Birungi wari ushinzwe Iperereza rya Gisirikare, uregwa ibyaha byo kugambanira igihugu na ruswa no kunanirwa gukora neza ibikorwa by’iperereza.

    Amakuru avuga ko Gen Muhoozi agamije guhindura igisirikare cya Uganda ikinyamwuga no kugarura ikinyabupfura n’imikorere iboneye kuri buri wese mu rwego rwe.

    Nubwo iperereza ryakozwe mu byiciro bitandukanye by’ingabo, mu bafunzwe nta n’umwe wari wagezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe.