AmakuruPolitikiUncategorized

Uganda: Abanyamakuru bagera kuri 39 basabwe guhagarika akazi kabo

Komisiyo y’itumanaho muri Uganda yategetse amaradiyo arindwi n’amateleviziyo atandatu guhagarika abanyamakuru hamwe n’abayaobozi b’ibiganiro byabo bashinjwa gutangaza amakuru nabi hamwe no guhembera inzagano mu byo batangaza.

Iyi komisiyo ntiyigeze yerekana cyangwa ngo isobanure neza aho batangaje nabi inkuru ahubwo yahise yoherereza ubutumwa butegeka ibinyamakuru birimo NBS Television, Bukedde TV, NTV, CBS FM na Capital FM guhagarika utunganya amakuru ni ibiganiro n’ukuriye amakuru mu gihe cy’iminsi itatu.

Iyi komisiyo yongeyeho ko ibi biri gukorwa kubera impugenge z’ibitangazwa mu bitangazamakuru mu biganiro bicaho mu buryo bw’ako kanya (live) no mu makuru bavugako aba adatunganyije kinyamwuga.

Komisiyo ikaba ivugako ibyo batangaza bikururira abaturage kurwanya bagenzi babo bashingiye ku madini, ibitekerezo mu bya politiki, umuco, bikaganisha ku kaduruvayo n’umutekano mucye.

Umuyobozi mukuru akaba na nyiri kinyamakuru, The Observer yavuzeko iyi komisiyo yatewe umujinya n’uko bataye bakanatangaza uburyo umuhanzi akaba n’umudepite Bobi Wine yatawe muri yombi hamwe n’uburyo abamushyigikiye bigaragambije.

Bobi Wine akaba agaragara nk’ubangamiye ibikorwa bya Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bijyanye na Politiki.

Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine azagaragara imbere y’inkiko yisobanura ku birego aregwa byo gusuzugura amategeko n’amabwiriza y’igihugu; harimo gutegura imyigaragambyo irwanya umusoro ku mbuga nkoranyambaga, nkuko igitangazamakuru cya Leta New Vision cyabitangaje.

Igipolisi cya Uganga gitangaza ko mu gihe Bobi Wine azagaragara imbere y’inkiko imyigaragambyo iyariyo yose itemewe, ndetse n’abashinga amatsinda ya politiki batazihanganirwa .

Bobi Wine amaze kwigarurira imitima ya benshi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *