NYARUGURU:Abagabo n’abo bafashe ingamba zokurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi hagararamo ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko ubu hakaba harafashwe iyambere mukurikumira
Hakizimana Claude yatangarije ikinyamakuru imena ko yakorewe ihohoterwa n’umugore amukubita akanamwima ibiryo agahitamo kubiceceka kugirango abandi bagabo batazabyumva bakamuseka , ariko kurubu ashimira ishyirahamwe rihagarariye abagabo n’abagore [Rwamrc]kuko ryabegereye rikabahumuriza rikanabereka uburyo bakumira ihohoterwa ritaraba. Hakizimana Claude akomeza avugako umugoroba wa babyeyi yawungukiyemo byinshi byubaka umuryango.
Ikinyamakuru Imena cyashatse kumenya bimwe mu byo ishyirahamwe Rwamrc rikora muri nyaruguru,maze ku murongo wa telefoni tuvugana na madamu Bernadette urihagarariye adusobanurira ko mu murenge wa Nyagisozi ariho hari abagabo 20 bishyize hamwe bahugurwa kubijyanye n’uburyo bakumira ihohoterwa mu miryango, nabo bakajya guhugura abandi mungo zagiye zihura n’ihohoterwa.
Murebwayire Maureen ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere Ka Nyaruguru yagize icyo atangariza itangazamakuru agira ati :“Buri mudugugu hagiye hashyirwaho umugoroba w’ababyeyi bagaterana rimwe mucyumweru bakarebako ntango zifite ihohoterwa’’
Maureen yakomeje agaragaza ko mukarere kabo ko naho habonekamo ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko kurubu babonye umufatanyabikorwa Rwamurc, ubafasha kukwita ku abagabo bahohotewe .
By Florence UWAMALIYA