Nyarugenge:Mumuganda usoza Ukwezi,ababyeyi bakanguriwe kugira uruhare mu gufasha Umwana gusoma
Umuganda usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa 28 Nzeli ,m’Umurenge wa Kanyinya ,Akarere ka Nyarugenge , waranzwe n’igikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe n’umushinga “Mureke Dusome “uterwa inkunga na USAID, kikaba cyahurije hamwe ababyeyi n’abana babo ndetse n’abarezi ba bafasha umunsi ku wundi mubijyanye n’uburezi budaheza kuri bose , hagamijwe gushishikariza umwana gukunda gusoma ndetse no kwandika kugirango buri wese ajye abasha kwisomera ibyo mwarimu abigisha.
Umubyeyi uhagarariye abandi mu kigo cya G.S Kanyinya yatanze impanuro ku babyeyi ko bakwiye gufasha abana babo mu myigire bityo bigatuma nabo babasha kujijuka ,anahamagarira buri mubyeyi kohereza umwana ku ishuri kugirango ariyo nzira yonyine yamufasha kugera kunzozi ze.
Rwangeyo Laurent ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanyinya aganira n’ikinyamakuru Imena , yasobanuriye ababyeyi akamaro ko kohereza abana babo ku ishuri kugira ngo bafashwe kumenya gusoma neza babifashijwemo n’abarimu ,anagaruka k’uruhare rw’umubyeyi mu gukurikirana imyigire y’umwana ndetse no gushyiraho ake , byose bigakorwa hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati” Dufite ISD igizwe n’imiryango 23 ikaba yita ku bana bato bagejeje kugihe cyo kugana ikigo kincuke kugira bategurwe bagane ishuri , nibura buri mwana wese uhanyuze akaba azi kuvuga ndetse yaranatinyutse bagenzi be kuburyo azamuka neza mu myigire ye ” .
Yagarutse no ku ireme ry’uburezi mu murenge wa Kanyinya atugaragariza uburyo abana bari mu mwaka wa mbere babashije gutera intambwe bagatinyuka bakabasha gushyira umwete mu myigire yabo ,aho kuri ubu babasha kwisomera inyandiko zose ukaba utabasha kubatandukanya n’abiga mu mwaka wa gatatu.
Bahati Fidele Umuyobozi w’ikigo cya mashuri ya G.S kanyinya yatanze mpanuro ku ababyeyi ba bana bari bitabiriye igikorwa cyahariwe gusoma agira ati “Babyeyi mujye mudufasha kurera kuko iyo mufashije umwana mukamukoresha umukoro abarimu baba bamuhaye , iyo agarutse mu ishuri byorohera umwarimu umwigisha ,kuko aba yatangiye gusobanukirwa neza ibyo yigishijwe”.
Yaboneyeho gusaba abayeyi gukangurira no gufasha abana kubungabunga ibitabo bahabwa ngo bibafashe gusoma.
Uwitonze Emerance wari witabiriye umuganda akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu wa mashuri yisumbuye ,yadutangarije ko ashima gahunda ya Mureke Dusome ,kuko yaje nk’igisubizo kizahindura byinshi mubyari imbogamizi kumyigire y’umwana.
Yagize ati “Njye ndashimira Mureke dusome yateye inkunga ikigo cyacu kuko abana bato bahiga bakaba babashije kumenya gusoma ,mugihe twebwe twajyaga dutsindwa kubera kubura imfashanyigisho zihagije , ariko ubu mfite ikizere ko abana bagitangira bo bagiye kuzamuka neza bakamenya gusoma nokwandika nkuko abarezi babitwifuriza “.
Muhoracyeye Immaculee akaba umwe mubabyeyi bafite abana biga GS Kanyinya , yashimye intambwe igenda iterwa mukwegereza abana uburezi bufite ireme ,agaragaza ko uruhare rw’umubyeyi rukenewe mugufasha umwana kwiga neza.
Yagize ati” Abana banjye ndabakurikirana umunsi ku wundi nkabafasha gusobanukirwa kurushaho ibyo abarimu baba bahaye ndetse n’umukoro w’imuhira , nibyo ntasobanukiwe neza kuko nturiye ikigo k’ishuri nyarukirayo nkajya gusobanuza abarimu ,nkaba mbona twese ababyeyi tubigizemo uruhare ntakabuza bana bacu bagera kuri byinshi mu myigire yabo”.
Uyu mubyeyi uvugako atabashije kugira amahirwe yo kwiga ariko akaba azi gusoma , yasobanuye ko bibabaza kujya gusomesha ubutumwa wohererejwe abantu bose bakamenya ibanga ryawe nawe rigenewe utararimenya ,bityo akaba akangurira buri mubyeyi wese kwita ku mwana we uko ashoboye byamunanira akamushakira ababizi kugirango atazavaho ananirwa kumenya kwisomera kandi yarakwiye kubigiramo uruhare.