AmakuruUbuzimaUncategorized

Nyarugenge: Mu byobo bibiri hamaze kuboneka imibiri isaga ijana y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu gihe cy’iminsi ibiri habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside, inzego z’ubuyobozi ziratangaza ko hamaze kubonekamo imibiri isaga ijana.

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo mu Mudugudu wa Mpano, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ibyo byobo byabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi François wari utuye ku Rya Nyuma akaza gupfa aguye muri gereza, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni yo yari imaze kuboneka muri ibyo byobo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, aherutse kuvuga ko abari batuye muri urwo rugo batawe muri yombi, banashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaba birimo no kudatanga amakuru no kuba bataragaragaza amakuru ahagije.

Ati “Ba nyir’urugo babyemeye ko bari bazi ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri mu byobo.’’

Simbizi wari uhatuye mu gihe cya Jenoside yari ahafite bariyeri yari hafi y’urugo rwe muri metero nk’ijana.

Kuri ubu iperereza rirakomeje, ibizarivamo bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *