Amerika yafatiye ibihano bikarishye abanya Uganda 4 bacuruzaga abana

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abaturage ba Uganda bane irega ibikorwa byo kugurisha abana.

Nk’uko minisiteri y’imari y’Amerika ibitangaza, aba baturage ba Uganda bane ni abacamanza babiri, Mukiibi Moses na Musalu Musene Wilson, umunyamategeka, avoka, Mirembe Dorah n’umugabo we na Mukisa Ecobu Patrick.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zibarega ubufatanyacyaha bwo kubeshya ababyeyi b’abakene ngo babahe abana babo babajyane mu mashuri i Kampala, babagezayo bakabeshya ko ari imfubyi, noneho bakabaha, ku mafaranga menshi, Abanyamerika bashaka kubiyandikishaho mu mategeko nk’abana babo (ibyo bita adoption mu Gifaransa)

Minisitiri wungirije w’imari w’Amerika, Justin Muzinich, yagize ati “Kubeshya ababyeyi b’abakene bene aka kageni ni ishyano ribabaje cyane. Ni ukwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Aba bantu bane bikwijeho umutungo batatiye icyizere n’umutima mwiza by’Abanya-Uganda n’Abanyamerika.”

Mu bihano Amerika yahaye aba Baganda bane harimo gufatira imitungo baba bafite muri Amerika ku giti cyabo cyangwa bayifatanyije n’abandi bantu no kutagirana ubuhahirane cyangwa ubucuruzi n’Umunyamerika uwo ari we wese. Ku bacamanza Mukiibi na Musene hariyongeraho no kubima viza zo kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu Ukwakira umwaka ushize,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano Minisitiri wa Zimbabwe w’umutekano mu gihugu zimushinja ko yagize uruhare rukomeye mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uyu Owen Ncube yabujijwe kwinjira muri Amerika kubera gihamya ihari ko yagize uruhare “mu ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu”, nkuko byavuzwe n’itangazo ry’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika.

Itangazo USA yashyize hanze yasabye leta ya Zimbabwe “gukurikirana abategetsi bagize uruhare mu ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu”.

Iryo tangazo ry’Amerika ryatangajwe kuwa 25 Ukwakira 2020, ubwo Abanya-Zimbabwe babarirwa mu bihumbi bakoraga imyigaragambyo bamagana ibihano Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) byafatiye iki gihugu.

Amerika na EU byavuze ko byafatiye ibihano abantu na za kompanyi, ko rero nta ngaruka bigira ku bukungu bw’igihugu.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko “urugomo rukorwa na leta ya Zimbabwe rutuma habaho umuco wo kudahana ku bahonyora uburenganzira bwa muntu”.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yanditse kuri Twitter ati: “Urugomo rukorwa na leta muri Zimbabwe rugomba guhagarara ubu”.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Bwana Mnangagwa agira ati: “Tuzi neza cyane ko ibihano nta kiza cyabyo…”

Yongegeyeho ati: “Ingaruka yabyo ku buzima bwacu bwa buri munsi ntigira ingano kandi ingaruka ni mbi cyane”.

Ariko abanenga leta bavuze ko iri kugerageza kwikuraho uburakari rubanda ruyifitiye kubera ibibazo by’ubukungu bikomeje kumera nabi kurushaho, byatumye ifaranga rirushaho guta agaciro n’amikoro ya rubanda akagabanuka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *