NYARUGENGE – MAGERAGERE: Kubona amazi meza byazamuye imibereho myiza yabaturage.
Abaturage bo mu murenge wa mageragere ho mu karere ka nyarugenge barishimira ko babonye amavomero bavomaho amazi meza kandi hafi yabo. Ni mu gihe mbere bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bagiye kuvoma amazi y’igihanga ndetse bamwe bikaba byarabaviragamo kuribwa n’ingona. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mageragera bukaba busaba aba baturage kubungabunga ayo mavomero bayarinda kwangirika kuko ibikorwa remezo bibegerezwa aribo biba bifitiye akamaro.
Mu kagari ka nyaruyenzi ho mu murenge wa mageragera , bamwe mu baturage twaganiri
ye batangaza ko bari barabangamiwe cyane no kuba bataragira amazi meza , aho ngo bajyaga bajya kuvoma amazi yo mu gishanga cya nyabarongo bakoze urugendo rurerure rubatwaye umubyizi wose kandi hakajyayo ufite imbaraga, cyangwa bakayagura abahenze, ariko aho bayaboneye hafi bibafasha gukora neza imirimo imwe nimwe yomurugo.
Nyiramana Angelique “gufura byari ikibazo ariko ubu dusigaye dufura,kandi no kubaka byaroroshye kuko mbere byagoranaga kubera kuba amazi yari kure ndetse kuyagura byaraduhendaga kuko ijerekani yaguraga (300) magana atatu cyangwa (400) magana ane.”
Kaneza eric nawe akaba ayakomeje agira ati “ubundi kuvoma byari umubyizi wumunsi nakindi ubwo yajyaga kuyavoma umunsi wose akaba ariko kazi akora ,wenda turebye nko kumuntu wari ufite imbaraga ugeranyije byamutwaraga nkamasaha atatu kuko harazamuka cyane wageraga hagati mumusozi ugatura ukaruhuka.”
Kavoma Norbert, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mageragere, avuga ko iki gitekerezo cyo gusaba amazi bakigize mu mwaka wa 2000 nkuko byari mu igenamigambi ry’igihugu ryo kugira amazi meza.
Kavoma Norbert “Mbere hose uyu murenge nago wagiraga amazi meza twagiraga amasoko ayo bita za kano ariko nayo yari make nyuma rero mu mwaka 2000 nibwo twagize igitekerezo cyo gusaba amazi kugirango uyu murenge nawo ugire amazi meza akwire hose kuko byari mwigenamigambi ry’igihugu ryo kugira amazi meza .”
Kuri ubu mu murenge wa mageragere hari amavomero arenga mirongo itantu (50)aho batangiye kubona amazi meza mu mwaka 2004, ubu uyu murenge ukaba ugeze ku kigereranyo cya 80% cy’abaturage bagezweho n’amazi meza.
UWASE Monika