Nyarugenge: Hasojwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu
Akarere Ka Nyarugenge gafatanyije n’Umuryango usanzwe wita ku bana batagira kivurira mu Rwanda, SOS Children’s Villages, basoje ubukangurambaga bwari bumaze iminsi 4 bukorerwa mu Mirenge itandukanye hirya no hino, bukaba bwari bugamije cyane cyane kurinda no kurengera umwana ndetse no kwimakaza uburere buboneye ku bana yewe banakumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu
Ni umuhango wabaye kuruyu wa gatanu tariki ya 8th Nzeri 2023 mu Murenge wa Kimisigara, Ku Isoko ry’Inkundamahoro. Aha kunze guhurira abantu urujya nu ruza, mu rwego rwo gukwirakwiza ubukanguramba bwo kurinda no kurengera umwana ariko cyane cyane ubwo butumwa bukagezwa ku Banyarwanda muri rusange, ababyeyi ndetse n’abangavu.
N’igikorwa cyatekerejwe bitewe nuko umubare wabangavu baterwa inda zitateganyijwe warimo wiyongera, ndetse no gushishikariza ababyeyi gutanga uburere buboneye mu bana.
Umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe gusuzuma no gukurikirana ibikorwa mu Karere Ka Nyarugenge Jonas Twagiramungu wari uhagarariye ubuyobozi bw’ Akarere muri uyu muhango yavuzeko umwangavu utewe inda aba ashyizweho ikigeragezo yewe no kuba umubyeyi kandi akiri muto.
Twagiramungu Jonas Ati,” Dukorere hamwe turwanye ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’abangavu kuko ntago bikwiriye U Rwanda, Kandi usanga umwana wahuye n’ihohoterwa ariwe wataye ishuri, akishora mubiyobyabwenge ndetse nibindi.
Yasoje agira Ati, “Ababyeyi ubwabo ni abafatanyabikorwa bakomeye ku kurinda umwana binyuze mu burere bwiza yamuhaye bityo bikamurinda kuba yakwishora mu busambanyi cyangwa se mu biyobyabwenge”.
Umuyobozi wa JADF ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere Ka Nyarugenge Clesance Mukanabana yagarutse ku makimbirane yo mu muryango kuba rimwe na rimwe ariyo atera abana kwishora mu ngeso mbi.
Madam Mukanabana Ati, “Nibyiza kuba ubu bukangurambaga bwasorejwe hano kuko usanga abana benshi bo mu muhanda biganje hano nyabugogo, bityo tukaba dusaba ababyeyi kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango kuko ariho haviramo umwana kwiheba akaba yagana iyumuhanda cyangwa se agahura nabo bamushuka bakamutera inda.
Muruyu muhango kandi abana babangavu bagera kuri 5 batewe inda bikabaviramo kureka ishuri, nyuma yo kwigishwa ndetse no kuganirizwa ubu bakaba barasubiye mu ishuri bahawe bimwe mu bikoresho bizabafasha mu masomo yabo, bimwe mu bikoresho bahawe harimo amakaye ndetse nibikapu.
“Twimakaze uburere buboneye bw’abana, turwanye ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana n’inda ziterwa abangavu”.
By; Bertrand Munyazikwiye