Ikimoteri cya Nduba kiracyabangamiye abagituriye mu gihe kimaze gushorwamo hafi miliyari 6 Frw

Muri Werurwe 2021, igenzura ryakozwe ryagaragaje ko ikimoteri cya Nduba kitaratanga umusaruro cyari cyitezweho kuko kigiteza ibibazo abagituriye kandi ko n’imyanda igikusanyirizwamo itarabasha gutunganywa ngo ibyazwe ifumbire n’ingufu nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imyanda mu Mujyi wa Kigali mu buryo butabangamiye ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage, ikimoteri cy’imyanda cyakuwe i Nyanza muri Kicukiro kijyanwa i Nduba mu karere ka Gasabo mu 2012.

Nubwo bimeze bityo ariko, haracyagaragara ibibazo birimo kudashyira mu bikorwa umushinga ujyanye no kubyaza umusaruro imyanda igakurwamo ingufu n’ifumbire, kutubaka ikimoteri kigezweho n’ahatunganyirizwa imyanda nk’uko byari byemejwe mu 2016.

Ibindi ni ibijyanye no kutagira igenamigambi ry’imicungire y’imyanda ikomeye n’imyanda yoroshye ndetse n’iteganyabikorwa ry’imicungire y’ikimoteri ritanoze, ikibazo kuva mu mwaka wa 2016 nk’uko igenzura ryakozwe uwo mwaka ryerekanye ko ritari ryakozwe mbere yo gutangira site ya Nduba.

Hari kandi kutagira uburyo bwo gucunga amazi aza mu kimoteri aho hari umwanda wamanukaga umusozi ukagera mu kabande abaturage bakavoma. Mu byagombaga gukorwa harimo no kugeza amazi meza ku baturage baturiye ikimoteri mu rwego rwo kwirinda ko bakoresha amazi yanduye.

Mu gihe imyanda ikomeye iba igomba gushyiraho igitaka kuri santimetero 10 uko igenda igezwa ku kimoteri, na ho imyanda yoroshye igashyirwa mu byobo, igenzura ryagaragaje ko imyanda ikomeye yagiye itabwa rimwe mu kwezi kandi bikwiye gukorwa buri munsi.

Imyanda yoroshye iracyashyirwa mu byobo, kompanyi yitwa PIVOT yari ifite umushinga wo gukoramo “briquettes” yananiwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Mu gihe imyanda iba igomba gupimwa no kugenzurwa, igenzura ryagaragaje ko bidakorwa. Mu igenzura ryo muri Werurwe 2021, byagaragaye ko bandika gusa imodoka zizanye imyanda ntibandike ingano n’ubwoko bw’imyanda bityo mu gihe haba hari imyanda ishobora kuba yateza impanuka ntibimenyekane ikihagera.

Amabwiriza ya RURA avuga ko ikimoteri kigomba kuba kizitiye ariko ikimoteri cya Nduba kizitiye imbere gusa. Nubwo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko washyizeho abashinzwe umutekano bakirinda, ngo hakwiye kuba hari uruzitiro ku buryo nta muntu winjiramo atabiherewe uburenganzira.

Ku rundi ruhande uruhare rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije REMA mu micungire y’ibimoteri ntirugaragara mu gihe REMA ari rwo rwego rufite mu nshingano ibijyanye no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no kubungabunga ibidukikije.

Amabwiriza ya REMA kandi avuga ko ikimoteri gikwiye kugira amatiyo akusanya imyuka ya methane na dioxide de carbone ariko kuri ubu hari imyuka ituruka mu kimoteri ikangiza ibidukikije.

Imyanda yoroshye ishyirwa mu byobo yanduza amazi yo mu butaka kandi bishobora no gutera impanuka, ndetse hagaragaye uburyo butanoze ku bijyanye no guca imiyoboro ishobora kunyuramo amazi mabi ava mu myanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko batashoboye gushyira mu bikorwa inama zavuye ku bugenzuzi bwakozwe ku kimoteri cya Nduba mu 2016, harimo no gukora inyigo y’imicungire y’imyanda.

Yagize ati:” Ibyari biteganyijwe gukorwa ntabwo byakozwe nk’uko byari byifujwe, hari ahagiye habamo intege nke cyangwa ubushobozi ndetse n’ubumenyi buke”.

Ku bufatanye na WASAC ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali wakoze inyigo izakemura ikibazo cy’imicungire y’ikimoteri cya Nduba. Kuri ubu bageze ku rwego rwo gushaka umushoramari uzayishyira mu bikorwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko watangiye kwigisha abaturage ibijyanye no kuvangura imyanda kugira ngo ikiguzi byasabaga umuturage utwarirwa imyanda kigabanuke, nkuko bitangazwa na Mugabo John ushinzwe imicungire y’imyanda mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati: “Navuga ko iyi nyigo ifite ibice bibiri, ibibazo bigaragazwa n’imicungire mibi y’imyanda no kutagira ikimoteri nyirizina bigiye gukemuka, Ikimoteri kizaba gifite ibikorwa byose bijyanye no gucunga imyanda, ibibazo by’amazi, ibya gaz, no kwangiza byose bituruka ku myanda n’amasazi byose bizaba bikemutse kuko tuzaba dufite ikimoteri cyujuje ibisabwa byose.”

Akomeza avuga ko icyo kimoteri gishya kizatangira gukora ku mugaragaro mu 2023. Ubu ikiri gukorwa ngo ni uguhindura imikoreshereze y’igisanzwe hagabanywa ubwandu n’ibikorwa bibi bishobora kuba bituruka ku micungire mibi yacyo, hashingiwe kuri raporo yakozwe na REMA.

Iyi nyigo biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rihera ubu rikazageza mu 2050. Kuri ubu ibyatangiye gukorwa ni ugutwikira imyanda hakoreshejwe igitaka birinda ko amazi atemba mu baturage no kurwanya amasazi, gutera ibiti iruhande rw’ikimoteri, gusiba ibyobo byarekagamo amazi n’ibindi.

Kubera ko imyanda izajya ivangurirwa mu ngo, icyitezwe ni uko umuturage azaba asabwa imifuka myinshi kugira ngo buri bwoko bw’imyanda bubone aho bushyirwa.

Kuri ubu hari umushinga wo kugeza amazi ku baturiye ikimoteri ku buryo mu mpera z’uku kwezi bazabona amazi hategerejwe ko ibigega byayo byuzura.

Kuva 2016 kugeza muri Werurwe 2021, imicungire y’ikimoteri cya Nduba imaze gutwara 5.690.402.136 Frw, harimo 3.521.923.535 Frw yatanzwe n’Umujyi wa Kigali na 2.168.478.601 Frw yatanzwe na WASAC.

Imicungire y’ikimoteri cya Nduba iri mu maboko y’Umujyi wa Kigali nubwo WASAC itanga ubufasha mu bya tekiniki n’ubw’amafaranga igihe bibaye ngombwa.

Ikimoteri cya Nduba gifite hegitari 52,6 harimo 28,6 ziri gukoreshwa na 24 zo kucyaguriraho. Cyakira toni zirenga 500 z’imyanda ikomeye na metero kibe 150 kugeza kuri 200 z’imyanda yoroshye yo mu bwiherero.

Benjamin NYANDWI

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *