Nyarugenge: Covid-19 yatumye Urubyiruko rw’Abakobwa rureba kure mukwishakamo ibisubizo
Kuva ku tariki ya 16 Werurwe ubwo mu Rwanda hasohokaga amabwiriza y’uko amashuri ya Leta n’ayigenga mu byiciro byose afungwa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona virusi , bamwe muba banyeshuri bagiye bahura n’imbogamizi mu myigire yabo , n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwigira kuri Radio na tereviziyo ariko hari bamwe bayobotse indi nzira zo kwiga imyuga iciriritse yababeshaho mu gihe batari kujya ku ishuri , nk’imwe mu nzira yo kwishakamo ibisubizo.
Ibi kandi byahuriweho n’urubyiruko rw’abakobwa twasuye ruri mu murenge wa Kimisaga aho biga imirimo y’amaboko ibyara inyungu mugihe gito , dore ko bari bamaze igihe kitari gito bari murugo kubera Covid-19 yatumye mu mashuri .
Mutesi Florence n’umwarimu w’urubyiruko ruza kwigira muri Belle Salon , akaba avuga ko umunyeshuri iyo yize neza umwuga wo gusuka imisatsi mugihe cy’amezi atatu aba abimenye neza kandi akaba yabasha gukirigita ifaranga.
Yagize ati” Umunyeshuri wese uje kwiga hano abikunze akanabishyiramo umuhate mu gihe cy’amezi atatu aba amaze kubimenya neza akaba nawe yabasha kwishakira amafaranga yamufasha mu mibereho ye ’’.
Yongeyeho ko muri kino gihe cya Covid -19 yagize amahirwe yo kwigisha urubyiruko rwa banyeshuri arukangurira kwigira no kumenya imyuga yabafasha kubaho no mu gihe umuntu yaba atakaje kwiga mu ishuri risanzwe.
Uwimana Dora n’umwe mubanyeshuri bakurikirana ayo masomo yo kugira ubumenyi mu bijyanye no gutunganya imisatsi n’ibindi bijyana nabyo.
Mubyo yatangarije ikinyamakuru imenanews.com yagize ati ’’ Njyewe ubusanzwe ndi umunyeshuri nkaba niga mu mwaka wa Gatatu wa mashuri yisumbuye .Muri bino bihe bya guma murugo nabashije gusubira mu masomo twiga kuko nitegura gukora ikizamini cya Leta , ariko nabonye iminsi ibaye myinshi mpitamo kubwira ababyeyi banjye ko nkwiye guhaguruka nkashaka icyo mba ndi gukora mugihe ntarasubira ku ishuri nkiga umwuga ’’ .
Yongeyeho ko ubu mugihe cya mezi abiri amaze kwiga gusuka imisatsi mu buryo bita amarasita (Dredy) ndetse n’ibiryamye , akaba yabasha gusuka umukiriya akamuha amafaranga , aho azabasha kwigurira ibikoresho byo kujyana ku ishuri mugihe amashuri azaba atangiye.
Ashishikariza urubyiruko kudatakaza umwanya bari mu bitabafitiye akamaro birimo no kwishora mu ngeso mbi , akabahamagarira kugira icyo biga cyibazamura bakaba bakunganira ababyeyi babo bityo mugihe baba basubiye ku mashuri nabo bakabasha kwigurira ibikoresho cyangwa bakiyishyurira amafaranga y’ishuri.
Uwamaliya Florence