Nyanza: Abafite Ubumuga bw’ingingo Covid-19 yatumye badakora imyitozo uko bikwiye.
Nyanza yatangije umukino wa ginshuti bitegura ku zizihiriza umunsi Mpuzamahanga wa hariwe abafite ubumuga uba taliki 3 ukuboza buri mwaka ,n’umunsi wahariwe abafite ubumuga bwingingo , Abafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko korona Virusi nabo yabakomye mu nkokora n’ubwo hagiye kubaho imikino yagicutu ntabwo bazabura kutirinda icyorezo kuko cyatumye baguma murugo igihe kirekire.Mu Murenge wa Nyagisozi Mu
Akagali ka Kiranzi Umudugudu wa Nyagatovu niho habereye umukino wa ginshuti wahuje abafite Ubumuga bw’ingingo baturutse Mu karere ka Musanze na Kigali ,
Musanze yatsinze 2 bya penariti kubusa bwa Nyarugenge yaturutse Kigali .Uwo mukino witabiriwe n’abaterankunga baturutse muri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), Komite y’igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (N P C Rwanda) Iyimikino Kandi ya gincuti yitabiriwe n’abasaza babo n’abo Nyanza yatsinzwe 2-kuri 3 aba Nyarugenge Ikipe y’abagabo,naho abagore ba Nyarugenge bo banstinze penariti 1kuri 0 ku Ikipe y’Abagore ba Nyanza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire mu mikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi ibyo bikazakorwa mu mwaka utaha icyorezo kimaze gucogora kugirango babahuze ari benshi bose bunguke ubumenyi bujyanye n’imirimo ngororangingo.
Yakomeje aganira n’itangazamakuru Avuga ko bishimiye gutangiza uyu mukino kuko byerekana ko abagore bafite ubumuga ko bashoboye kandi ko bakwiye kwitabwaho n’abo ntibagasigazwe inyuma. Agira Ati:”Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itandukanye,kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere .”Yongeyeho ko iyimikino ko izakundwa ikagera murwego rwohejuru ku isi.
Uyu muhango wogufungura umukino wa ginshuti wabereye mu karere ka Nyanza,witabiriye Kandi n’abayobozi ku rwego rw’igihugu
abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga,Perezida wa NPC Mu Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga Kandi ko Ari ubwambere byari bitekerejwe ho bigashyirwa mubikorwa none bikaba byajyenze neza.yagize Ati.”
harimo icyuho ugereranyije na basaza babo kuko bo basanzwe bitoza ariko aba n’ubwambere babikoze”.Akabona ko bashyizemo imbaraga mu bagore ko nabo bazajya baserukira u Rwanda bakazana imidari.
Uwajeneza Uwase Rose akaba arumwe mubakinnyi akaba ,akinira Nyarugenge aganira n’ikinyamakuru Imenanews.comYagitangarije ko kuriwe bya mushimishije kuba abamuhisemo nawe bamweretse ko ashoboye.aho yagize Ati “. Mubyukuri ntitwigeze twitoza narimwe haba mu bakinnyi bacu cyangwa abokurundi ruhande.”Bivuzeko iyo tuza kwitoza mwari kubona ibintu byiza birenze ibyo mwabonye kuko Hari Aho wasangaga tutubahiriza amabwiriza tugakoranaho Kandi ibyo bitemewe mu mupira w’amaguru, ndetse no muribino bihe turimo ntibyemewe ko umuntu akora kuwundi,Bishatse kuvuga ko nibaduhugura nkuko umuterankunga yabitwemereye mu minsi irimbere tuzaba Dufite ikipe nziza yicyitegererezo mu Rwanda.
Niyoyita akaba Ari kapiteni wa Musanze nawe yashimangiye kumagambo ya mugenzi we avugako iyo baba baritoje ko Bari kuba Ari abakinnyi beza, n’ubwo Covid-19 yaje ikangiza ibintu byo gutuma abantu bahurira hamwe akaba nawe Ashima Imana ko yabafashije bagatsinda bakaba Ari nabo begukanye umwanya wa mbere muri uyumikino wagishuti bikaba byanteje ishema ko natoje neza n’ubwo Ari ubwambere baribahuje kuva corona ya kaduka.
Mwiseneza Solange wa ruhagarariye Nyanza mu marushanwa nawe yagize icyo avuga kuruyu mu kino wa ginshuti yavuze ko bya mutunguye gusanga nabo barabibutse bakumva ko nabo bashoboye gucyina nkabandi .Aho yagize Ati”. n’ubwo twatsinzwe ariko nibura n’inatwe twakiriye ayamakipe adusanga iwacu.”
Buriya ubutaha natwe tuzabishyura kuko tuzaba Dufite ubuntararibonnye mu gukina.
By: Uwamaliya Florence