Nyamirambo: Akabari ka Bauhaus kafashwe n’inkongi

bakunzi b’agahiye cyane cyane abaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ntabwo bishimiye ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, bitewe n’inkongi y’umuriro yibasiye akabari ka Bauhaus kagashya kagakongoka.

IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by’uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru

Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy’aka kabariPolisi yagobotse izimya uyu muriroIkirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y’uko aka kabari gafashwe n’inkongi y’umuriroBauhaus ni akabari kazwiho kugira igisope gikurura abakiri bato n’abakuru

IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *