Nyamasheke Basabwe Kubyaza Umusaruro Ikirere n’ Ubutaka Bwera Bafite, 14 Bahabwa Inka
Mu kwezi kwa hariwe guteza imbere imirire iboneye, imiryango yo mu Karere Ka Nyamasheke igera kuri 14 yahawe inka, mu rwego rwo kwihaza mubiribwa, no guca burundu igwingira rikiri hejuru cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Ibi byabaye ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa kuruyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 mu muhango wabereye mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere Ka Nyamasheke, Umurenge wa Macure, akaba ari umuhango witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye bari barangajwe imbere na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Cyubahiro Mark Bagabe, n’abandi bafatanya bikorwa bagiye batandukanye.
Zirandorera mariya, n’umubyeyi wahawe inka, akaba atuye mu Murenge wa Macuba mu Kagari Ka Vuzangoma, akaba yatangarije Imena ko abana be bagiye kubaho neza kurushaho
Maliya Zirandorera Ati. “Mfite abazukuru bange 3 mbana nabo ariko najyaga mbabazwa nuko hari intungamubira batabonaga, ariko ubu ndashima ubuyobozi bwiza bwo bwashyizeho gahunda ya girinka mu nyarwanda kuko ifasha benshi nange ndimo”.
Maliya yakomeje avuga ko iyi nka yahawe izamufasha no kwiteza imbere binyuze mugukoresha ifumbire y’ inka yahawe.
Ati. “Ubu ngubu ngiye guhinga bikomeye kuko najyaga ngira ikibazo cyo kubura ifumbira, nahinga ugasnga nta musaruro uhagije mbonye ariko ubu n’imboga murugo zigiye kuzajya zihora ku isahane kandi n’amata aboneke”.
Niyigena Joseph, nawe atuye mu Karere Ka Nyamasheke, akaba yari yarahawe Gira Inka muri 2021, none kuruyu munsi akaba agiye kugabira mugenzi we kuko iyo yahawe yibarutse.
Joseph yagize Ati. “Bampaye inka ndi mubukene bukabije, abana banjye ntibari bazi ikitwa amata ndetse yewe kuko nta nifumbire nabonaga kwezi byinshi ntibyashobokaga, ariko ubu ndashima leta yatwibutse kuko ubu ngeze ku rwego rwiza ndahinga nkeza kubera ifumbire ikomoka ku nka bampaye ndetse yewe n’abana banjye bankwa ku mata ubu njye n’umuryango wanjye turishimye”.
Joseph yasoje avuga ko agiye guha inka undi muturage nawe ufite inyota yo kubona iyo fumbire kandi akabona nayo mata nkuko nawe kurubu ayabona, kandi akaba yumva arigikorwa cyiza kuba yafasha n’undi kugirango nawe yikure mubukene.
Minisitri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Bagabe Cyubahiro Mark yavuzeko aba baturage bahawe inka mu buryo bwo gutuma bihaza mu biribwa kuko Akerere Ka Nyamasheke baherereyemo byagaragaye ko hari ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.
Dr. Mark Bagabe Ati. “Impamvu twahisemo kwizihiriza umunsi mpuzamahanga w’ibiryo mu Karere Nyamasheke, twasanze 36% by’ingo zo muri kano Karere zidafite ibiribwa bihagije kandi bafite ubutaka bwera”.
Minisitri Akomeza avuga ko ku rwego rw’igihugu ingo z’itihagije mu biribwa zigera kuri 20.6% bityo ko rero hakiri uru rugendo.
Ati. “Turacyafite akazi ko kwihaza mu biribwa kuko nk’umuceri tweza mu gihugu ugera kuri 60% by’umuceri abanyarwana bakenera naho undi 40% uva hanze, igihe rero tuzaba tutagikenera ibiribwa biva hanze y’igihugu cyangwa se haza bicye tuzaba tugeze ku rwego rushimishije”.
Minisitri Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yasoje agira Ati. “Turasaba abaturage ba Nyamasheke kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko batuye mu Karere kera cyane kuko bafite ikirere cyiza, twavuga nk’ umuceri wo mubugarama, imusozi hari imbut, ibitoki ndetse n’ibigori yewe ukongeraho n’ikiyaga Imana yabahaye, urumva rero Akarere Ka Nyamasheke ntikakabaye gafite ibibazo by’ubucye bw’ibiribwa, birasaba rero twe abayobozi gufatanya tugakangurira abaturage kubyaza umusaruro ubutaka n’ibiva mu mazi.
Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi wizihizwa buri mwaka tariki 16 Ukwakira ariko u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza tariki 25 Ukwakira 2024, itsanganyamatsiko yuyu mwaka ikaba yagiraga iti “UBURENGANZIRA KU BIRIBWA, UBUZIMA BWIZA N’EJO HEZA”
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye