Mashami yatoranyije abakinnyi 30 bazakina CHAN 2021

Taliki 18-01-2021

Rwanda-Uganda (Douala)

Taliki 22-01-2021

Morocco-Rwanda (Douala)

Taliki 26-01-2021

Rwanda-Togo (Limbe)

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 30 azifashisha mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afurika  ry’ibihugu ariko mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2021”  rizabera muri Cameroun kuva taliki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2021.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’iminsi abakinnyi bamaze bitoza ndetse n’umukino wa gicuti iyi kipe yakinnye n’ikipe ya Congo Brazzaville. Uyu mukino wabaye taliki 07 Mutarama 2021, ikipe zombi zinganya ibitego 2-2. Mbere yo kwerekeza muri Cameroun izi kipe taliki 10 Mutarama 2021 zizakina undi mukino wa gicuti.

Muri  CHAN 2021, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Morocco  na  Togo.  Iyi kipe izatangira irushanwa ikina na Uganda taliki 18 Mutarama 2021, ikurikizeho Morocco tariki 22 Mutarama 2021 isoze ikina na Togo taliki 26 Mutarama 2021.

Ikipe y’u Rwanda ni inshuro ya 4 igiye kwitabira CHAN (2011, 2016,2018 na 2021). Mu nshuro 3 ziheruka,  iyi kipe y’u Rwanda muri 2011 na 2018 yaviriyemo mu majonjora  naho   muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda  iviriramo muri ¼ .

Abakinnyi b’Amavubi bazakina  CHAN 2021

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Kimenyi Yves (Kiyovu), Ndayishimiye Eric “Bakame” (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude (APR FC),  Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable, Rutanga Eric, Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Hagati: Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu), Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio (Police FC), Nsabimana Eric na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Rutahizamu: Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Usengimana Danny (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée, Mico Justin (Police FC) na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Abakinnyi basezerewe ni 3 ari bo Twizerimana Onesme (Musanze FC), Sibomana Patrick Pappy (Police FC) na Serumogo Ally (Kiyovu).

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *