AmakuruImibereho myizaUburezi

Noopja yatangiye gufasha abangavu b’i Rusizi batewe inda

Umuhanzi akaba n’umushoramari mu myidagaduro, Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, yatangije umushinga wo gufasha abangavu batewe inda bo mu Karere ka Rusizi.

Ni umushinga uyu muhanzi yise ‘GAAFAADE’ akora binyuze mu muryango utari uwa Leta ‘Necessary Generation’ nawo watangijwe n’uyu mugabo.

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko Noopja iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abangavu batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure bikabaviramo gutakaza icyanga cy’ubuzima.

Ati “Nyuma yo kubona uburyo abakobwa baterwa inda bakiri bato bibaviramo iyangirika ry’ejo hazaza habo, nibwo natekereje umushinga wakorerwa aba bana b’u Rwanda, ukabafasha kutiyumva nk’abo sosiyete itakibakeneye bitewe n’ubuzima busharira banyuzemo bwo kugira inshingano mbere y’igihe.”

Iki gitekerezo Noopja ahamya ko cyari kigamije kongerera ubushobozi abangavu baba batewe inda bagahabwa ubumenyi bw’imyuga itandukanye binyuze muri ‘GAAFAADE Empowerment Centre’ ikorera ku cyicaro cya ‘Necessary Generation’ Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Mu byo aba bakobwa bahugurwamo harimo ubudozi bw’imyenda itandukanye ikoranabuhanga ndetse bakigishwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kimwe n’ibindi birimo kubahugura mu bijyanye no kumurika imideli.

Noopja Kandi yakomeje Avuga ko kuva uyu mushinga watangira, hamaze guhugurwa abarenga 50 ku buntu, Ati “Kuri ubu hamaze guhugurwa abarenga 50 bazi neza kudoda ndetse bamwe batangiye no gukorera amafaranga, abandi baracyashakisha ubushobozi bwo kwikorera.”

Uretse aba bakobwa babyaye bakiri bato, Noopja yavuze ko muri ‘GAAFAADE Empowerment Centre’ bateganya kwakira n’urundi rubyiruko rwifuza guhugurwa mu myuga itandukanye irufasha kwiteza imbere, no guhabwa amahugurwa ajyanye no kumenya byinshi ku buzima bw’imyororokere.

Uretse gufasha aba bangavu, Noopja yavuze ko yifashisha Country FM, radiyo yashinze mu rwego rwo gukomeza kwigisha urubyiruko ruri mu bice bitandukanye by’Igihugu bityo bakaba barashyizeho ibiganiro bitanga ubutumwa bwo gukangurira abakiri bato kwirinda ibishuko bibugarije.

Uretse ibi bikorwa na radiyo yashinze, Noopja usanzwe ari umuhanzi ni nawe watangije Country Records, studio ifasha abahanzi gukabya inzozi zabo bakabyaza umusaruro impano zabo.

Bimwe mu byo bigiraho kudoda ni ibikoresho by’isuku binabafasha mu gihe bagiye mu mihango kuko abenshi baba badafite ubushobozi bwo kubigura

Uyu muryango umaze guhugura abarenga 50

GAAFAADE Colections ni imyenda ihangwa n’urubyiruko ruhugurwa binyuze mu mushinga wa GAAFAADE watangijwe na Noopja

Source: Igihe

Loading