NIRDA mu rugamba rwo gufasha abakora umwuga w’Ubodozi mukuzamura ireme ry’ibyo bakora
Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kuzamura iterambere ry’Inganda n’Ubushakashatsi (NIRDA) kubufatanye na Minicom cyateguye amahugurwa y’iminsi ibiri hagamijwe kongerera ubumenyi abafite inganda ziciriritse zikora ubudozi mu Rwanda kugira ngo bashob ore gutera intambwe izabafasha gukundisha abakiliya ibyo bakora kandi bibe byujuje ibipimo ndenderwaho,no kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda.
Ibi ni bimwe mubikubiye mu ntego iki kigo (NIRDA) gishyize imbere mu rwego rwo kuzana impinduka zitanga umusaruro mu mikorere y’inganda zikorera mu gihugu cyane iziciriritse, kuko arizo zikenewe kwegerwa hagamijwe kongerera agaciro ibyo zikora,haba muguhugura ba rwiyemezamirimo ndetse no kubashakira inzobere zibigisha,bityo ibikorerwa mu Rwanda bikagirirwa icyizere ndetse nibitumizwa hanze bikagabanuka.
Aya mahugurwa yatanzwe na Abdul Kamal Razzak ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde,akaba ar’inzobere mubijyanye n’ubudozi kandi abifitemo uburambe.
Bimwe mubyari bikubiye mumahugurwa yatanzwe harimo nko kwibanda ku kumenya ibyibanze mubikenerwa kugirango ibiteganywa gukorwa mu gitambaro bibe bifite ireme nyaryo,byagenzuwe neza kugirango amakosa agaragamo akosorwe muburyo budasubirwaho,byujuje ibipimo fatizo bidashidikanywaho,kandi byujuje ubuziranenge hagamijwe kubyaza umusaruro umurimo w’Ubudozi.
Mu bindi byarebewe hamwe harimo nko kuba hakenewe ubumenyi kubijyanye n’ibipimo bigenderwaho hakurikijwe imiterere y’abatuye ibihugu byo kumigabane igize Isi,kuburyo imyambaro itunganywa buri muntu abasha kubona ijyanye n’imiterere ye.
Mu bafatanyabikorwa bitabiriye aya mahugurwa ,ari nabo bacuruzi b’imyenda mu buryo buhoraho,bashishikarizwa gukorana bya hafi na hafi mu gusangira amakuru n’inganda zitunganya imyenda,bityo ibipimo n’amoko y’imyenda yifuzwa ku isoko bikaba bijyanye n’ibyifuzo by’abakiliya.