Niger: General Djibo wigeze guhirika ubutegetsi arashaka kwiyamamariza kuba Perezida

General Salou Djibo wigeze guhirika ubutegetsi muri Niger, yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe uyu mwaka.

Gen Djibo kuri iki Cyumweru yatangaje ko aziyamamaza ahagarariye ishyaka Peace Justice Progress (PJP).

Djibo ni we wari uyoboye ingabo zahiritse ku butegetsi Perezida Mahamadou Tandja muri Gashyantare 2010, ubwo yashakaga kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.

Nyuma yo guhirika Tandja, Gen Djibo yahaye ubutegetsi Mahamadou Issoufou wari umaze gutsinda amatora ya Perezida.

Uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru yasezeye imirimo ya gisirikare mu mwaka ushize wa 2019, nkuko BBC yabitangaje.

Djibo yifuza gusimbura Mahamadou Issoufou uzasoza manda ebyiri yemerewe n’amategeko mu Ukuboza uyu mwaka. Biteganyije ko amatora azaba tariki 27 Ukuboza 2020.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.