Nicolas Sarkozy yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye.
Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w’u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.
Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w’u Bufaransa weruye akemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside n’ubwo we yavuze ko hari “amakosa u Bufaransa bwakoze.”
Icyo gihe Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”
Sarkozy yakomeje agira ati “turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari kandi uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.