Ngoma : Gushyigikira ireme ry’uburezi ni ibyagaciro k’umugore
Umuyobozi wungirije w’imibereho myiza y’abaturage w’Akarere ka Ngoma Kirenga Providance arashishikariza abagore gushyigikira ireme ry’uburezi ku mudugudu kuko buri mubyeyi wese bimugiraho ingaruka iyo atajyanye umwana mu ishuri.
Kirenga Providance yatangarije ikinyamakuru Imena avuga kubijyanye ni ireme ry’uburezi mu Akarerere ka Ngoma , anagaruka k’umumaro wo kwiga icyo wamariye bamwe ,agira ati:”Umugore akwiye kubigira ibye aho mu akarere kacu abenshi babashije gushishikariza abana mugusubira mu ishuri ndetse mu mwaka wa 2019 abana babakobwa bagera kuri 999 barangije kwiga amashuri y’ubumenyangiro , tukaba tunishimira ko kubanarangije kwiga bahaye bagenzi babo akazi.’’
Aha uyu muyobozi yanagarutse kukuba hakiri zimwe mumbogamizi mubigo bya mashuri kubera ubushobozi buke bw’ibitaranozwa , gusa akavuga ko hari ibirimo gukorwa kugirango imyigishirize irusheho gutera imbere.
Muhawenimana Josianne umukangurambaga w’abagore mu akagari ka Karama Umurenge wa Kazi mu akarere ka Ngoma mu Intara y’Iburasirazuba , arashishikariza abagore gushyigikira ireme ry’uburezi k’umudugudu kuko buri mubyeyi wese bimugiraho ingaruka iyo atajyanye umwana mu ishuri.
Nzeyimana Jean Claude n’ umubyeyi ufasha umugore we kwesa imihigo ,aho biyemeje mu mudugudu wabo guharanira kugera ku intego. Yagize ati: “Umwana ni uwambere ,ni uwagaciro kuko ariwe soko yibyishimo byacu. Ninayo mpamvu nkurikirana ko yageze mu ishuri nkabaza mwarimu we ko bigenda kandi aho bitajyenda mbasha kumusobanurira , niyo ntabibashije ninginga mwarimu we akamusubirisha mubyo yamwigishije kugirango atazaba uwanyuma , bitavuze ko abana bacu badafite ibibazo biterwa ahanini no kuba kukigo cyabo ntaterambere ryifuzwa ryari ryahagera , bityo ireme ry’uburezi rigacumbagira kuko ntabikoresho by’ikoranabuhanga abana bacu bageraho nka za mudasobwa ngo nabo bagere kurugero rushimishije”.
Muvunyi Partick n’umwarimu mu mashuri abanza kukigo cya Tingoti ,we abona ko uburezi kuri bose ari gahunda niza kandi itanga icyizere mugihe cyose n’ibikenewe byaba bibasha kuboneka m’uburyo bworoshye. Aha ariko yagaragaje nimpungenge bagihura nazo aho agira ati:” Amashuri ni macye , ikindi kandi ntitugira n’umuriro hamwe n’amazi , nkaba mbibona nkimbogamizi kubo twigisha kuko ntaterambere rijyanye nikorana buhanga twaha abana twigisha ,tudafite iby’ibanze mu bikenerwa , tukaba dusaba leta ko natwe yazatwibuka ikatuzanira ikoranabuhanga tugatanga ibyuzuye “.