Muri Afganistani ntibemeranya kubyabaye muri Orlando

Uwahoze ar’umukuru w’igihugu cya Afganistani, Hamid Karzai yatangaje  ejo kuwa mbere ko nta muturage mur’icyo gihugu cyangwa umu Isilamu watekereza gukora ubwicanyi  nk’ubwabaye muri Amerika k’umusi w’icyumweru gishize.

Nyuma y’ibi,  Perezida Ashraf Ghani uyoboye Afganistani mur’iki gihe we yafashe iyambere  mu bakuru b’ibihugu byo kw’isi ,maze atangaza ko yamaganye yivuy’inyuma ubwo bwicanyi.

Ku banyagihugu ba Afganistani, ubu bwicanyi bwarabababaje kuko ngo uwabukoze, Omar Saddiqui Mateen, afite inkomoko y’abanya afganistani.

Nanone ariko hakaba hari abavuga ko bitewe n’uko uyu Mateen yavukiye muri Amerika akaba ari naho akurira,ngo ibikorwa bya kinyamaswa yakoze bitakwitirirwa ikindi gihugu.

mati-50328Omar Mateen ukurikiranweho igitero cyi Orlando/ Ifoto: Internet

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *