Mukarugwiza ufite ubumuga bwo kutabona yavuze imbogamizi yagize kugeza abaye umunyamategeko.
Mukarugwiza Clemence afite imyaka 37 ya mavuko akaba afite ubumuga bwo kutabona ariko ni umunyamategeko ukora akazi ke neza kandi abyishimira umunsi kumunsi.
Mukarugwiza n’umwe mubafite ubumuga bwo kutabona waduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse n’urugendo rwe mu myigira ye n’ubwo yahuye n’imbogamizi zitari zimworoheye mu ibihe byatambutse yaba mu mibereho ndetse no mumyigire muri rusange aho umubyeyi we ,wagiraga ishyaka ryo kujyana umwana we ku ishuri ,abarimu bagahitiramo umwana ibyo yiga,ntawabanje ku mubaza ibyo umunyeshuri yifuza kuriwe yabibonyemo nkikibazo aho yize ishuri ry’ubuvanganzo n’indimi kandi yarishakiraga kwiga amategeko.
Atangariza itangazamakuru Agira Ati,” Ngifata segisiyo narinziko nziga amategeko ariko ntibyanshobokeye kuko bahise batugumisha kukigo twigagaho i Gahini ,kubera0 ibindi bigo ntibyapfaga kudufata kuko ntabumenyi bari bafite bw’uko twakiga.”
Mukarugwiza yakomeje agaragaza akarengane bagiye bahuranako mu myigire y’abafite ubumuga bwo kutabona aho babonaga ko bakwiye kwiga amateka ndetse n’indimi kuko aribyo ngo bari kuboroka babonako kuribo byari nkakarengane kokutabaha uburenganzira ngo bige ibyo bashaka.
Yakomeje yerekana urugendo rwe rw’amashuri ko ari kwihangana ,iyo adakomeza ko atari kugera kucyo yashakaga dore ko yashyize akaba umunyamategeko w’umwuga nkuko inzozi ze zabyifuzaga ,aho yarangije kaminuza ibimwemerera kubawe nkuko kurubu umwuga yiyemeje awukora neza kandi akanawukundisha abandi,aho yize amategeko yarangiza muri kaminuza ya KIE ngahita mbona akazi nakoze imyaka icumi nkorera Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga( NCPD) nk’umunyamategeko wabo ,ariko kurubu ntakazi mfite ndigukora nku munyabirako kuko ngenda mpugura hirya nohino bacyeneye umunyamategeko, Yongeye ho ko asaba ababyeyi ndetse na Leta y’u Rwanda gushyigikira abanyantege nke bagafashwa mu myigire mugihe bigisha kukibaho abantu bose basobanukirwe nogukoresha inyandiko ya braille yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo n’abagenzi babo babona bajye bamenya gusoma ibyo banditse hatabayeho gusomwa n’abamwe, abandi bakayoberwa ibyo bagenzi babo banditse kandi bari mu ishuri rimwe bakwiye gufatanya mumasomo bagasobanurirana,kuko nabo ni ,abana b’u Rwanda kandi barashoboye .
By:Uwamaliya florence