AmakuruPolitikiUncategorized

Mugisha Philbert wari Meya wa Nyamagabe yaregujwe

Inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yafashe icyemezo cyo guhagarika Philbert Mugisha ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nyuma y’uko atawe muri yombi na Polisi y’igihugu. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagize inama njyanama y’Akarere ka Nyamagabe bakoze inama, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017. coque huawei pas cher Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe avuga ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yatawe muri yombi. Muri iyo nama ngo bahise bafata icyemezo cyo kumusezerera mu bajyanama ndetse no ku buyobozi bw’Akarere. Coque huawei pas cher Akomeza avuga impamvu yabateye gukura icyizere kuri Philbert Mugisha ari uko ngo iyo umuntu afunze kubera ibyaha runaka, n’ubunyangamugayo buba bwavuyeho. Agira ati “Ubundi abantu batorerwa kuba abajyanama kubera ubunyangamugayo baba babaziho, mu byerekeranye no gukunda igihugu, n’imicungire y’abaturage n’umutungo wabo. Rero habonetse igituma abantu bafungwa ni ukubera ko ubunyangamugayo buba bwavuyeho.” Mugisha ari mu maboko ya Polisi hamwe n’abandi bakozi batanu bakoraga mu Karere ka Nyamagabe. Bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko. Coque huawei Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda wo mu Mujyi wa Nyamagabe, aho rwiyemezamirimo waritsindiye yagombaga kwishyurwa miliyoni 97RWf akishyurwa 197RWf. Coque huawei Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwasobanuriye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko ari ikibazo cy’imibare cyabayeho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *