Mu Rwanda hatangijwe uburyo buzafasha guca ingorane zo gutega Taxi Voiture
Sosiyete Yego Innovision Limited yatangije uburyo bwiswe bus‘Yegocabs’ bwo korohereza abagenzi kubona imodoka zikora mu buryo buzwi nka Taxi Voiture zikazajya ziboneka bitagoranye kandi vuba mu bihe byose mu masaha agizwe n’umunsi.
Iki gikorwa cya Yegocabs cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018,bukaba ari uburyo buzifashishwa mubazi zizatangwa na sosiyete zitanga amakuru afasha umugenzi, umushoferi ndetse na leta mu gihe cyose bashaka amakuru ku bijyanye n’ingendo zakozwe, aho umushoferi aherereye ndetse n’ibindi nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited Bwana Karanvir Singh.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete ya Yego Innovision Limited , Pophia Muhoza avuga ko ari uburyo bushya buje nk’igisubizo gitanga umutekano n’umudendezo ku mugenzi wifuza gutega imodoka mu gihe cyose ayifuza n’aho ari hose mu mujyi wa Kigali, ndetse mu gihe cya vuba, n’abatuye mu ntara bakaba bashonje bahishiwe.
Aha ashimangira ko ubu buryo buzatanga icyizere ku batwara taxi voiture aho bizabaviramo n’andi mahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye. ibi kandi ngo bizarushaho no kuba umuyoboro mwiza wo kubona akazi ku mushoferi wese uzaba yarahisemo ubu buryo,nibura ku kigereranyo cya 30%.
Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge zirebana n’ibiciro avuga ko hazajya hakurikizwa amabwiriza yashyizweho n’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa ,avuga ko mbere iyo wavugaga ishoramari mu gutwara abantu n’ibintu abantu bumvaga kugura imodoka ariko ubu ngo siko bimeze kuko ngo ushobora gushoramo ibijyanye n’ikoranabuhanga nk’uburyo bwizewe.
Ahamya ko iyi serivisi yatangijwe na Yego izafasha mu guhindura imitangire ya serivisi igatangwa muburyo bunoze mu gutwara abantu mu ngendo zabo za buri gihe.
Gahunda ya leta ibinyujije muri Bank nkuru y’u Rwanda ni uko hagomba kurebwa uburyo hakwiye kugabanywa ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki ndetse no kuyitwaza,ari nabyo bikunze gukurura ibibazo binyuranye kandi bifitanye isano n’imicungire y’ubukungu bw’Igihugu,bityo guhitamo kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga akaba aribyo Leta ishyize imbere,ibi rero Yego Innovision Limited ikaba ije nk’igisubizo abantu bakwiye kugirira icyizere.
Dore umurongo uzajya ukoreshwa ku bantu bose bifuza kubona imodoka zibageza aho bagana hose: 9191 niyo nomero ushobora guhamaga ubundi byose bikikora.