AmakuruMuri Afurika

Mozambique: Ibiza byibasiye abaturage ibihumbi 700, inzu zirenga 70

Igihugu cya Mozambique kiri mu bihe bikomeye nyuma y’ibiza byibasiye ibice bitandukanye byacyo, bigateza igihombo kinini ku baturage n’ibikorwaremezo. Imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu byumweru bishize yatumye imigezi yuzura, amazi ararengera, inzu zirenga 700 zirangirika cyangwa zirasenyuka burundu, mu gihe abaturage benshi basigaye badafite aho bakinga umusaya.

Raporo z’ibanze zigaragaza ko ibi biza byibasiye cyane intara zo mu majyaruguru n’izo hagati mu gihugu, aho imirima yangiritse, amatungo akarengerwa n’amazi, bityo ubukungu bw’imiryango myinshi bukarushaho gushegeshwa. Abaturage bavuga ko bahuye n’akaga gakomeye, aho bamwe bahatiwe guhunga mu masaha ya nijoro kugira ngo barokore ubuzima bwabo.

Inzego z’ubuyobozi bwa Mozambique zatangaje ko abantu ibihumbi 700 bagizweho ingaruka mu buryo butandukanye, barimo ababuze amazu, abakeneye ubufasha bwihutirwa n’abugarijwe n’indwara ziterwa n’amazi mabi n’isuku nke. Abana n’abagore batwite bari mu byugarijwe cyane, cyane cyane mu nkambi z’agateganyo zashyiriweho kwakira abimuwe.

Imiryango mpuzamahanga itabara imbabare n’inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gutabara, zitanga ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi bw’ibanze. Gusa, hakomeje kugaragara icyuho kinini cy’ubufasha, bitewe n’uko umubare w’abakeneye inkunga urenze ubushobozi buriho.

Abasesenguzi bavuga ko ibi biza bifitanye isano n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho imvura igenda yiyongera mu buryo budasanzwe, igasenya ibikorwaremezo bidakomeye. Basaba ko hajyaho ingamba zirambye zo gukumira no kwitegura ibiza, zirimo gutunganya imigezi, kubaka amazu ajyanye n’ibihe no kongera ubumenyi bw’abaturage ku kwirinda ingaruka z’ibiza.

Mu gihe Mozambique ikomeje guhangana n’ingaruka z’ibi biza, haracyakenewe ubufatanye bw’igihugu n’amahanga kugira ngo abaturage basubizwe icyizere n’ubuzima busanzwe, ndetse no gukumira ko aya mahano yakongera kwibasira igihugu mu bihe biri imbere.

By:Florence Uwamaliya

Loading