Espagne: Abazanga gukingirwa Covid-19 bazandikwa mu gitabo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Espagne, Salvador Illa yatangaje ko abantu bazanga guterwa urukingo rwa Coronavirus muri iki gihugu bazandikwa mu gitabo kigashyikirizwa Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Salvador yavuze ko gukingirwa bitazaba itegeko ariko ashyira abantu mu gihirahirahiro, avuga ko uzanga guterwa uru rukingo azandikwa mu gitabo, gusa amakuru ye akagirwa ibanga.

Yagize ati “ ikizakorwa ni ukubika amakuru[…] y’abahawe urukingo maze bakanga gukingirwa.”

Gusa inzobere mu by’ubuzima muri icyo gihugu zatangaje ko iki gitekerezo giteye amakenga ndetse ko batizeye neza ko kitazateza ibibazo abantu banze gukingirwa.

Ukuriye Urugaga rw’Abaforomo muri Espagne, Jose Luis Cobos, yagize ati “ icy’ingenzi ni ukumenya uburyo iki gitabo kizakoreshwa, niba ari ku nyungu z’abaturage kugira ngo bumve neza Covid-19. Naho kuvuga ngo amakuru ntazashyirwa hanze, icyo nacyo ni ikindi”.

Cobos yakomeje yibaza niba ibi bitazateza ibibazo abantu bazashyirwa ku rutonde rw’abanze gukingirwa, gusa yifuza ko icyaba kiza ari uko iki gitabo kitakoreshwa mu kubuza abantu ubwisanzure, cyangwa ngo gikoreshwe mu guteranya abantu n’abakoresha.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri iki cyumweru, muri Espagne batangiye gutera abaturage inkingo za Coronavirus za Pfizer-BioNTech, muri gahunda yashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yo gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu bihugu byose bigize uwo muryango zigaterwa abantu.

Espanye iri ku mwanya wa cyenda ku isi mu bihugu bifite umubare munini w’abagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus, aho hafi miliyoni 1.8 bayanduye.

Iki gihugu kandi kiza ku mwanya wa cumi mu bihugu bifite imibare myinshi y’abahitwanywe n’iki cyorezo, aho abarenga ibihumbi 50 bamaze guhitwana nacyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *