AmakuruImyidagaduroUncategorized

Morgan Freeman umuhanga mu gukina filime yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Umukinnyi wamaze kubaka izina  muri sinema, Morgan Freeman ari mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko atigeze ashaka ko rumenyekana cyane aho ngo yasesekaye mu Rwanda Kane tariki ya 11 Gicurasi.

Morgan Freeman ngo yaje i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bagera kuri bane. Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Morgan Freeman yagiye kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Umugandekazi witwa Jackline Nabagesera Kasha, uyu yafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Kigali ’aryozwa imyitwarire mibi n’ubusinzi’. Bivugwa ko Kasha yafashwe kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi mbere y’uko abonana na Morgan Freeman.

Kasha watawe muri yombi azwi nk’umwe mu mpirimbanyi zivuganira abatinganyi muri Uganda ndetse afite umuryango washinze bahuriyemo witwa ’Freedom & Roam Uganda’ (FARUG).

Morgan Freeman yavutse kuwa 1 Kamena 1937, ni umukinnyi wa filime ndetse akagira ubuhanga bukomeye mu kuzitunganya. Freeman yatwaye igihembo cya Academy Award mu 2005 nka Best Supporting Actor muri filime Million Dollar Baby (2004).

Yahataniye ibihembo byinshi bya Oscar abikesha filime zakunzwe Street Smart (1987), Driving Miss Daisy (1989), The Shawshank Redemption (1994) and Invictus (2009). Yatwaye ibihembo bikomeye birimo Golden Globe Award na Screen Actors Guild Award.

Abakunda kureba filime bazi Morgan Freeman mu zakoze amateka zirimo Glory (1989), Robin Hood: Prince of Thieves (1991), Seven (1995), Deep Impact (1998), The Sum of All Fears (2002), Bruce Almighty (2003), The Dark Knight Trilogy (2005–2012), The Lego Movie (2014), Lucy (2014).


 


Kasha wo muri Uganda yafatiwe ku kibuga cy'indege, ngo yari afitanye gahunda na Morgan Freeman

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *