Imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje guhangana n’ingengabitekerezo,ihakana n’ipfobya rya Jenoside

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” ndetse  n’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” yihurije hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya  27  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso  rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi tariki 18 Kamena 2021 aho  banarebeye hamwe  uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) , Bimenyimana Valens yatangaje ko kuva muri 2017 kugeza 2020 abagera ku 1172 bakurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo  bikaba bikunze kugaragara cyane mu gihe cyo kwibuka.

Yakomeje avuga ko muri 2020 abagaragaweho n’ ingengabitekerezo bari 246 muri  bo 167 bakaba bari urubyiruko aho bamwe bari  bato mu gihe cya Jenoside abandi bakaba baravutse nyuma.

Bimenyimana Valens akaba yarasabye  iyi miryango itari iya Leta  gufata iya mbere mu kurwanya  abakomeje gukoresha inzira izo ari zo zose mu guhembera ingebitekerezo ya Jenoside .

Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, Umuyobozi w’ Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” yatangaje ko bahurije hamwe iki gikorwa ngo bibuke ariko banarebere hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bikomeje kugaragara  ko birimo kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Akomeza avuga ko bafashe ingamba zo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sean Kerrigan, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” nyuma y’ibiganiro bitandukanye ndetse n’ubuhamya yatangaje ko bagomba kwibuka ibyabaye ariko baharanira ko bitazongera kuba ukundi.

Yashimiye Leta y’u Rwanda kubera ubuyobozi bwahisemo kubaka igihugu bugashyira ingufu mu kubaka ubumwe no kubabarirana.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi  yashimiye  iyi miryango itari iya Leta kuba yarahurije hamwe iki gikorwa.

Yagize ati : “Uyu munsi bibutse bibaza uruhare imiryango itari iya Leta yagira mu kurwanya  ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside”.

Yakomeje avuga ko igihugu gihangayikishijwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya.

Ati : “Iyi miryango ikorana n’abaturage benshi  kandi ifite n’abafatanyabikorwa batandukanye benshi  iyo rero basobanukiwe neza ko  bafite inshingano zo guhangana nabyo  tuba dufite amahirwe ko na bo ubwabo bazirinda kujya muri ibyo bikorwa ariko wari n’umwanya wo kwibaza ngo  uruhare rwiza bafite ni uruhe  n’urubi  ni uruhe kugira ngo   bashobore kugira uruhare rukwiye nyarwo  rwo kubaka sosiyete Nyarwanda  itagira ingengabitekerezo ya  Jenoside.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi  yavuze ko uretse iki gikorwa cyo kwibuka, iyi miryango itari iya Leta  yanafashe gahunda yo kwifatanya n’abarokotse Jenoside bagizweho ingaruka na COVID-19.

Ati: “Hari ibihe bigera bikagabanya ingufu abarokotse Jenoside  bari bamaze kugira, iyi miryango rero  uko gushaka kwifatanya, kumenya ibibazo bafite ndetse no kubafasha mu buryo bufatika ni ikintu cyiza kuko iyo sosiyete ifashanya iranakura  ariko ubutumwa bukomeye ni ukongera kwihanganisha abarokotse Jenoside tubashimira kuko batubera imbaraga  n’amaboko akomeye  yo kubaka igihugu.”

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” ndetse  n’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” mu rwego rwo guhumuriza abarokotse Jenoside yashyikirije IBUKA  miliyoni 10 zigenewe gufasha abibasiwe cyane na COVID-19.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *