Minisitiri Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yuzuza inshingano zayo

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimye Polisi y’Igihugu uko ikomeje kwitwara yuzuza inshingano zayo, ayisaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu gusigasira umutekano w’abanyarwanda.

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza mu Nama Nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni inama yari iyobowe na Minisitiri Busingye Johnston ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Iyi nama ihuza abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’amashami ya Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu Ntara z’Igihugu mu turere, n’abandi batandukanye.

Minisitiri Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kuzuza inshingano zayo kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yashingwaga, ibintu bishimangirwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.

Ati “Abaturarwanda bakomeje kwishimira serivisi nziza z’inzego z’umutekano, bigaragazwa n’ubushakashatsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Iyo mikorere myiza ituruka ku bwitange abapolisi bagaragaza mu kazi ka buri munsi ko kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo.”

Yakomeje agaruka ku bimaze gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu kwegereza serivisi nziza abaturarwanda harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ati “Mu kurushaho kwegereza abaturarwanda serivisi, Polisi y’u Rwanda iherutse gushyiraho ibigo bitatu mu turere twa Huye, Rwamagana na Musanze byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”

“Ibi byiyongeraho umushinga wo kongera za ’camera’ mu muhanda zizafasha kurwanya umuvuduko mwinshi w’ibinyabiziga wo ntandaro y’impanuka nyinshi zigaragara mu muhanda.”

Minisitiri w’Ubutabera yanagarutse ku ruhare Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 aho ikora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo ndetse no kurwanya ibikorwa byose bituma gikwirakwira, yashimiye abapolisi anabibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza akazi keza bakora ko guhangana nacyo.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye hakigaragara bimwe mu byaha bihungabanya umutekano. Yibutsa Polisi y’u Rwanda ko ari ngombwa gukomeza gukorana n’abaturage babakangurira kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe.

Ati “N’ubwo igihugu cyacu gifite umutekano usesuye, haracyari byinshi byo gukora kugira ngo twuzuze inshingano zacu neza harimo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

“Akazi ka Polisi gasaba gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kugira ngo gakorwe neza. Mushyire imbaraga nyinshi mu guhugura abaturage kugira ngo himakazwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.”

Minisitiri Busingye yibukije abapolisi ko iteka mu bikorwa biharanira umutekano bagomba kuzirikana gukora akazi mu buryo bunoze, bwubaha ikiremwamuntu kandi butarengera amategeko, kandi igihe habaye kurengera amategeko ababigizemo uruhare bakabibazwa kugira ngo umuturage abashe iteka gutandukanya igikorwa cy’umupolisi ku giti cye cyarenze ku mategeko na Polisi ubwayo nk’urwego.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *