Abagore bafite ibitagazamakuru mu Rwanda bahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ‘WMOC’

Binyuze  m’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , kuri uyu  wa gatandatu taliki ya 05/12/2020 abagore bafite ibitagazamakuru mu Rwanda bakaba bafite  ihuriro ry’abagore 17 ,bazwi ku izina WMOC,bafatanyije n’umuryango utegamiye  kuri leta AMEGERWA (Action of Men Engage for Gender Equality in Rwanda) ukangurira abagabo gufata iya mbere kuba ku isonga gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abangavu   basuye abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Ndera.

Umuyobozi wa WMOC, Peace Hillary Tumwesigire, aganira nabo babyeyi babyaye bakiri bato yagerageje kubabaza inzozi bari bafite bakiri bato benshi muri bo bakagaragaza ishavu nagahinda   ko byabasubije inyuma  kandi ko ntakizere bifitemo  ko bazikomeza inzozi ,aho yagarutse kuri burumwe agenda amubaza uko yiyumvaga mbere   ndetse nubu  uko babyakiriye nawe abaganiriza uko cyera yiyumvaga uwazaba, Agira Ati “Ndasaba kwirinda ibishuko n’ibindi byabashora mu ngeso mbi, mugakura  amaboko mu mifuka, abari bafite inzozi zo kwiga  bagasubira kwiiga, abafite inzozi zo gukora indi nki mishinga bakayikora muracyafite amahirwe   yuko igihugu  kikibafitiye icyizere cyejo hazaza’’.

Umuyobozi wa WMOC, Peace Hillary Tumwesigire

Yongeyeho ko Hari amategeko abarengera, mugomba kwitabaza inzego z’ubuyobozi zibegereye kugira ngo murenganurwe, kandi ababasambanyije bahanwe, kuko aribyo bizarandura ihohoterwa rikorerwa abana bato .

Marie  Anne Dushimimana umuyobozi wungirije muri WMOC, aho yabwiye abo babyeyi ko hari uburyo  bakwiye gukoresha mugihe bahuye niryo hohoterwa  kugirango ababikoze bakurikiranwe anabasobanurira zimwe mungingo zikubiye mu itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018n riteganya ibyaha n’ibihano ku muntu wasambanyije umwana.

Yagira ati “Itegeko rirahari kandi rirasobanutse nta mpamvu yo kudatangira amakuru ku gihe ngo muharanire uburenganzira bwanyu, ababasambanyije babihanirwe’’.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020,hakiriwe ibirego by’ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842. Muri ibyo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura.

Ibyo byaha ngo byiyongereye ku kigero cya 19, 62% ugereranije no mu mwaka wabanje wa 2018/2019 ahabonetse ibyaha 9063.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bya Isange One Stop center 44 bitanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa. Insanganyamatsiko y’ibikorwa bijyanye no kurwanya ihohoterwa yibanda ku kubaka umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urayeneza Consolée Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, yavuze ko usibye abo bakobwa 23 batewe inda zitateganyijwe   bitabiriye ibyo biganiro, ko hari n’abandi 10 batabonetse, kandi mu kagari abakobwa batewe inda zimburagihe muri rusange ari 33, agira ati’’Abayobozi bakora ibishoboka  kugirango abo bakobwa  babyaye imburagihe basubire mu ishuri no kubafasha kugirango babasubize mubuzima bufite icyerecyezo babasha kwita kubibondo bibarutse

Yongeyeho ko abobana binzirakarengane ko aribo Rwanda rwejo hazaza ko bakwiye kubatoza imico myiza ndetse bakabigisha  ko igihe bahohotewe kobadakwiye kubahishira banabereka ingaruka ababyeyi babo bahuyenazo konabo bidakwiye.

Bamwe  mu bakobwa batewe inda zitateganijwe ubwo basurwaga n’abayobozi b’ibitangazamakuru
Bamwe mu bagore bafite ibitangazamakuru bibumbiye mu ihuriro WMOC , bahuriye mu gikorwa cyo kuremera abahuye n’ihohoterwa mu karere ka Gasabo

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *