AmakuruImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiUbukunguUncategorized

MINICOM yanyomoje abavuga ko u Rwanda rugiye kujya rugerera imodoka lisansi zigomba kunywa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ivuga ko Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta gahunda ifite yo gushyiraho ingano ntarengwa ya lisansi ihabwa ikinyabiziga kuri sitasiyo, nk’uko hari abamaze iminsi babihwihwisa.

Ibi byagarutsweho na Doreen Ntawebasa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri MINICOM, mu kiganiro kuri KT Radio kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata, akaba yasubizaga uwari ubajije icyo kibazo, wagize ati “numvise ko hari amasitasiyo agiye kujya atanga lisansi itarenga litiro 5 ku kinyabiziga, bihagaze gute?”

Ntawebasa yamusubije agira ati “Iyo gahunda ntayihari. Icyo nabwira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, ni uko impinduka yose ishobora kubaho ku biciro bya Lisansi na Mazout, ari Guverinoma ibivuga. Ntabwo bibaho, uwo byagaragaraho ko adaha umuturage ingano ashaka yabihanirwa, kuko amavuta arahari yaba Mazout yaba Lisansi, kandi Leta ikomeza kubikurikirana. Ku byo nzi rero ayo makuru nta yahari”.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gishobora gukomeza kuzamuka, kubera ko kugeza ubu umuhora wa Hormuz utarongera gukora nk’uko byari bisanzwe, mbere y’uko haba intambara hagati ya Iran na Amerika ifatanyije na Israel.

Ati “Muzi ko 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi inyura mu muhora wa Hormuz, muri iyi minsi rero turimo gutumiza ahandi nko mu Buhinde ariko biragorana kuyigeza hano. Amato azana ibikomoka kuri peteroli biyasaba gushakisha izindi nzira zigoye kandi za kure, ku buryo hiyongeraho iminsi 7 kugera ku 10 ugereranyije n’iyari isanzwe ikoreshwa baciye muri Hormuz. Ikindi n’ubwishingizi buhita bwiyongera kubera ko iminsi y’urugendo yiyongereye, byose bikagira ingaruka ku giciro cya Lisansi na Mazout”.

Ati “Ayo mato na yo akoresha Mazout, niba ku munsi yakoreshaga iya Miliyoni hakaba hiyongereyeho iminsi 15, urumva ko harimo impinduka. Ikindi muzi ko twebwe tudakora ku nyanja, ibiza binyura muri Tanzaniya cyangwa i Mombasa muri Kenya bikagera ku byambu. Twe rero tugomba kwishyura andi mafaranga yo kubipakira mu makamyo agera hano mu gihugu cyacu. Igiciro rero gishobora gukomeza kuzamuka kubera izo mpamvu zose”.

Ntawebasa avuga ko nko ku giciro cy’ubwishingizi bw’amato atwara ibyo bicuruzwa, hiyongereyeho hagati ya 7-10%, ku bwikorezi na ho amato agera muri Tanzaniya cyangwa Kenya, ngo yiyongereyeho Amadolari ya Amerika ari hagati ya 500 na 800.

Kuva muri ibyo bihugu kandi kugera mu Rwanda aho hifashishwa imodoka, avuga ko ikamyo imwe yishyurwaga Amadolari 3,200 ubu hiyongereyeho Amadolari ari hagati ya 300 na 500.

Icyakora ibi ngo ntibikwiye gukura umutima Abanyarwanda, kuko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza gutumbagira, ndetse n’abitwikira ijoro bakabizamura bakaba babihanirwa.

Ntawebasa ati “Mazout ntabwo yazamutse ubushize kandi ni yo ikenerwa mu bwikorezi, bityo rero nta wagombye kuzamura ibiciro ku masoko uko yishakiye. Ubu rero hari amatsinda arimo kugenzura mu gihugu hose uko ibiciro bimeze by’ibiribwa ku masoko atandukanye, nk’ibihingwa bikoreshwa cyane kandi byera mu Rwanda, nk’umuceri, ibirayi, imboga, imbuto n’ibindi, umucuruzi akabizamurira ibiciro yitwaje ngo Mazout yarahenze, ntabwo ari byo. Abo rero tuzasanga barazamuye ibiciro ku buryo bibangamira umuturage bashobora kubihanirwa”.

 Doreen Ntawebasa

Ku itariki 3 Mata 2026, Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi aho yashyizwe ku 2303Frw, na ho Mazout ishyirwa ku 2205Frw. Nyuma yaho gato ku itariki 17 Mata 2026, RURA yongeye gutangaza ibiciro bishya, aho lisansi yashyizwe ku 2938Frw ariko Mazout yagumye ku 2205Frw.

Ibi bibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, biraterwa ahanini n’intambara ihanganishije Irani na Amerika ifatanyije na Israel, yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka, ikaba yaribasiye bikomeye ibikorwa remezo byiganjemo inganda za peteroli, ikanatuma umuhora wa Hormuz ufungwa.

Loading