Mani Martin yatangiye gusohora indirimbo zigize album ye ya gatandatu

Mani Martin uri mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda, ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatandatu yise ‘Nomad’, aho ku ikubitiro yasohoye indirimbo yitswe ‘Ingirakamaro’.
Indirimbo nshya ya Mani Martin ‘Ingirakamaro’ ifite umwihariko w’uko amashusho yayo aherekejwe n’ibisobanuro by’amagambo yayo mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza.
Uyu muhanzi avuga ko yatekereje kujya asobanura indirimbo ze kugira ngo n’uwaryohewe n’umuziki ariko atumva Ikinyarwanda yaririmbyemo bijye bimworohera (…)

Yabwiye IMENA ko imirimo yo gukora kuri iyi album amaze umwaka ategura iri kugana ku musozo, ari na byo byamuteye gutangira gusohoraho indirimbo ziyigize.

Mani Martin yongeyeho ko iyi album ayigereranya n’icyuya cy’umugabo wushije ikivi, kuko yatangiye kuyitegura mu bihe bitari byoroshye byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Gutunganya iyi album nabitangiye mu 2020 umwaka utari woroshye na gato ku buzima bw’abatuye Isi. Umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 watumye bigorana cyane mu mishinga myinshi ijyanye na muzika.”

‘Nomad’ ni Album uyu muhanzi afata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago atagira aho abarizwa.

Ati “Navuga ko ‘Nomad’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero.”

Iyi album nshya ya Mani Martin izaba ari iya gatandatu ikurikira iyitwa “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *