AmakuruPolitikiUncategorized

Leta y’u Rwanda igiye gutangira kugenzura ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, Ingabire Paula, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ingamba zigenzura ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe guhangana n’amakuru y’ibihuha anyuzwa kuri uyu muyoboro wayobotswe na benshi.

Kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 nibwo Minisitiri,Ingabire Paula,yatangarije inteko ishinga amategeko ko Leta y’u Rwanda igiye gutangira gukurikirana ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ihangane n’abakwirakwiza ibihuha.

Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko Minisitiri Ingabire Paula,yatangaje ibi asubizaga ikibazo cya Depite Jean Claude Ntezimana wamubajije icyo Leta y’u Rwanda ikora mu guhangana n’amakuru atari yo anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abazikoresha atari mu mazina yabo.

Yagize ati “Turashaka kurinda abaturage kurusha ibindi byose. Iyo niyo ntego yo gutuma tugenzura ibitambutswa ku mbuga nkoranyambaga tukizera ko turinze abaturage bacu kandi batekanye. Hari uburenganzira bwo gusangira amakuru ariko nanone yakagombye kuba ari amakuru yubaka umuturage n’igihugu kurusha uko imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu gukwirakiza ibihuha,gusebya n’ibindi.

Minisitiri Paula yavuze ko Leta y’u Rwanda itategereza ko hari ikiba kugira ngo ifate umwanzuro ahubwo ko biyemeje gushyiraho ingamba kuburyo imbuga nkoranyambaga ziba igikoresho cyiza ku muturage no ku gihugu.

Imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa mu Rwanda zirimo Instagram,Twitter,Snapchat,Facebook,WhatsApp na You Tube.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *