Izamuka ry’amazi mu Rwanda ryahagurukije inzego bireba zihumuriza abayakoresha

Kuri uyu wa Mbere  Taliki ya 13 Gicurasi ,Ubuyobozi bw’Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA),  Minisiteri y’Ibikorwa- Remezo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), bagaragaje uburyo igenwa ry’igiciro cy’amazi mu Rwanda riherutse gukorwa, rifite ishingiro kandi ko hari impamvu nyinshi zashingiweho hafatwa umwanzuro  mu kugena  icyo giciro ,ndetse hagaragazwa amahirwe ahari mu kurengera umuturage.

Ibiciro by’amazi byatangiye kugenderwaho kuwa 1 Gashyantare 2019 bikaba  bitarakunze kuvugwaho rumwe  ndetse  bikanengwa n’abaturage, ibi ni bimwe mu  byatumye inzego zibifite mu nshingano zihamagaza abanyamakuru, zisobanura icyashingiweho mu kubigena.

Urwego Ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ruvuga ko izamuka ry’ibiciro ryashingiye ku kiguzi cyo gukura amazi mu masoko cyangwa mu migezi , kuyatunganya no kuyakwirakwiza mu gihugu.

Lt Col Nyirishema Patrick uyobora RURA avuga ko igiciro abafatabuguzi bishyura ari 26,2% by’ikiguzi nyacyo cy’amazi, mu gihe 73,8% ari igice kinini cyane Leta iba yashyizemo.

Nyirishema avuga ko mu kugena ibiciro bishya, hitawe cyane  ku korohereza abadafite amikoro b asanzwe  bakoresha amazi make kurusha abafite imashini zitandukanye, boza imodoka n’ibindi.

Icyiciro cya mbere ni icy’abakoresha amazi atarenga litiro ibihumbi 5 ku kwezi. Ni ukuvuga umuntu ukoresha amajerekani 250 ahwanye n’amajerekani 8,3 ku munsi, uwo yishyura amafaranga 340Rwf kuri litiro 1000, ahwanye n’amafaranga 6,8 ku ijerekani.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abantu bakoresha amazi arenze litiro ibihumbi 5 ariko batarenza litiro ibihumbi 20 ku kwezi, ni ukuvuga umuntu ukoresha amajekani ari hagati ya 250 na 1.000 ku kwezi, ahwanye n’amajerekani 33 ku munsi, uwo yishyuzwa amafaranga 720Rwf kuri litiro 1.000.

Icyiciro cya gatatu ni icy’abantu bakoresha hejuru ya litiro ibihumbi 20 ku kwezi, batarenza ibihumbi 50, ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 1.000 na 2.500, aba ari hagati y’amajerekani 33 na 83 ku munsi, abo bishyura amafaranga 865 kuri litiro igihumbi, bihwanye n’amafaranga 16,9 ku ijerekani.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Aimé Muzola yasabye abanyarwanda kwita ku mazi ntibagasige mu rugo abakozi ngo baterere iyo bibagirwe kugenzura imikoreshereze yayo.

Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi kandi barakoresheje amazi make, Muzola uyobora WASAC yavuze ko hari ubwo umuturage yibwira ko yakoresheje amazi make kandi hari menshi ameneka, agasaba abaturage gucunga neza amazi.

Muzola ati, “Hari abao usanga batabyitaho ugasanga amazi ari kwangirika, mureke gutesha amazi agaciro cyangwa byabindi bavuga ngo ikintu bagiciye amazi bityo rero n’amazi areke gucibwa amazi”(Guca amazi ikintu:Kugitesha agaciro kuburyo bugayitse)

Kuva mu 2016 u Rwanda rwongereye ishoramari mu mazi rigera kuri miliyoni $440, aho miliyoni $282 zashyizwe mu bikorwa by’amazi mu mijyi mu gihe $139 zashowe mu bikorwa remezo by’amazi mu cyaro

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *