Kuki abagabo bafite abagore bemerewe kuba abapadiri?

Muri weekend ishize abasenyeri ba kiriziya gatolila bemeye itegeko ryemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon muri Amerika y’Epfo.

Mu bihe bishize ibi byari byakomojweho na Papa Francis ko byaba ari byiza guha uruhushya abagabo bubatse kuba abapadiri mu duce twihariye nka Amazon.

Iri tegeko batoreye bitegerejwe ko Papa Francis utegeka kiriziya gatolika ku isi naryemeza, rizahita rihindura amateka ya kiliziya atemerera umupadiri kuba afite umugore.

Uduce tumwe na tumwe mu bihugu bya Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, Guyana, Peru, Suriname na Venezuela kubona umupadiri ngo birakomeye.

Bivugwa ko 85% by’uduce tumwe na tumwe muri ibi bihugu batabona misa buri cyumweru, ngo hari n’ababona umupadiri rimwe mu mwaka.

Iri tegeko rishya ryatowe ryiswe “viri probati” rizemerera abagabo bakuru b’abagatolika kandi bafite ingo zikomeye ndetse bubashywe aho batuye kugirwa abapadiri.

Kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri bitandukanye no kwemerera abapadiri kurongora.

Izi mpinduka ngo ntacyo zizahindura ku itegeko risanzweho ku bapadiri, batemerewe gushaka umugore.

Vatican yatumijeho abasenyeri 184 bo muri Amerika y’Epfo na bamwe mu bo mu bindi bice by’isi mu nama ya Synod aho batoreye kuri iri tegeko.

Abagore 35, biganjemo ababikira, nabo bari batumiwe ariko ntabwo bari bemerewe gutora.

Abasenyeri muri Amerika y’epfo baharaniye cyane ko iri tegeko ritorwa kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubucye bw’abapadiri.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Papa Francis azemeza iri tegeko rikajya mu bikorwa.

Muri iki gihe haba impaka zinyuranye mu bayoboke ba kiliziya gatolika ku kuba abapadiri batemerewe gushaka abagore kubera imyitwarire ya bamwe muri bo inyuranyije n’iri tegeko.

Hari bamwe bavuga ko bigeze aho bikwiye ko kiliziya yemerera n’abagore kuba abapadiri batura ibitambo bya misa. Komisiyo yashyizweho na Papa mu 2016 ngo yige kuri ibi nta mwanzuro yatanze.

Hari bamwe bavuga ko Kiliziya ikwiye guhindura amategeko yayo kuko abapadiri ba cyera bari bemerewe gushaka, ndetse ngo n’abapapa ba mbere babaga bafite abagore.

Kiliziya gatolika ni idini rimaze imyaka igera ku 2,000, ifite abayoboke babarirwa muri za miliyari.

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *