Kubufatanye na RBC Umuhanzi Mico The Best agiye gushishikariza Abanyarwanda kwirinda no kurwanya indwara y’Igituntu
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama 2020 nibwo umuhanzi Mico Prosper wamamaye nka ‘Mico The best’ hamwe n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’ubuzima batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Friend to Friend Campaign” bwo kurwanya indwara y’Igituntu.
Mico wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeat, ubusanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music ari nayo yamufashije kwagura iki gitekerezo cyo kurwanya Igituntu.
Kuri ubu mu mazina ye hamaze kongerwamo ‘TB Champion’ rijyanye nuko yafashe iya mbere agatangira gukwirakwiza ubutumwa bwo kurwanya iyi ndwara iri mu zihitana benshi ku Isi nyamara ivurwa igakira.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, uyu muhanzi yavuze ko ari igitekerezo cyamujemo nyuma y’uko yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya igituntu yabereye mu Rwanda mu 2019 maze agasobanukirwa neza ububi bwacyo n’uburyo gihitana benshi mu gihe uwivuje neza agikira.
Ati “Muri iyi nama natunguwe no kumva ko iyi ndwara iri mu zihitana umubare munini w’abantu yaba mu Rwanda no ku Isi yose nyamara iyo ivuwe neza ikira. Ubu turifuza kuzagera ku bantu benshi bashoboka tubasobanurira uko Igituntu cyandura, ibimenyetso byayo, uko uyirwaye yitwara harimo gufata imiti neza n’uko yirindwa.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) nyuma yo kubona ubutumwa butandukanye bwo kurwanya Igituntu uyu muhanzi yatangiye anyuza mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nibwo bahisemo kumutera ingabo mu bitugu kugirango azabugeze ku baturarwanda bose mu ntara zitandukanye.
Umuyobozi muri RBC ushizwe kurwanya indwara y’igituntu Dr Patrick Migambi yashimiye Mico The Best na Kikac Music kuba barafashe iya mbere bagatanga umusanzu wabo mu kwubaka igihugu batekereza ku cyatuma abagituye bakomeza kugira ubuzima buzira indwara nk’izi zibyorezo.
Uyu muyobozi avuga ko hari 20% y’abarwaye igituntu batarabasha kugana ibitaro ari nabo bakomeza kwanduza abandi. Avuga ko abanyarwanda bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu ari 56% mu gihe abagera kuri 44% batazi iby’iyi ndwara.
Igituntu ni indwara kenshi ifata ibihaha n’ubwo hari abo ifata mu magufwa, igaterwa na microbe yitwa ‘bacille de Koch’. Iyo uyirwaye anyweye imiti nabi, bituma igituntu gisanzwe gihinduka igikatu, bigasaba ubuvuzi bwihariye.
Umwanditsi: Mutesa Bernard