Kigali:Igishushanyo mbonera cy’Umujyi gishya kije nk’igisubizo kidasubirwaho kubibazo by’imiturire
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibitekerezo by’abaturage bizagira uruhare runini mu kugena ikiciro cya kabiri k’igishushanyo mbonera (master plan) cy’uyu mujyi kugira ngo kitazongera kubonerwa mu ndorerwamo y’uko kije kubirukana mu mugi kugira ngo uhariwe abifite.
Fred Mugisha uyobora ishami rishinzwe imiturire n’imitunganyirize y’umujyi wa Kigali, avuga ko ikiciro cya mbere k’Igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kemejwe muri 2013 kitashingiye cyane ku bitekerezo by’abaturage.
Avuga ko iki kiciro kiri kurangira muri uyu mwaka [cyari ik’imyaka itanu] kibanze cyane ku mitunganyirize y’igice cy’umugi rwagati kikaba kirangiye kigeze ku gipimo cya 70%.
Hakunze kumvikana amajwi y’abaturage b’umujyi wa Kigali ko igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kigamije kubimura, kugira ngo umujyi uharirwe abishoboye. Ibi babivugaga bagendeye ku nyubako zikenewe mu bice batuyemo, bakavuga ko badafite ubushobozi bwo kuzubaka.
Mugisha avuga ko ibi bitekerezo by’abaturage bihabanye n’ukuri. Ati “Bijya bivugwa ko igishushanyo mbonera kirimo kwirukana abatarage ariko ntabwo ari byo turimo gukora…”
Avuga ko ikiciro cya kabiri k’igishushanyo mbonera kigiye gutangira, kizashingira cyane ku bitekerezo by’abaturage kugira ngo n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa rutazagira kirogoya nk’uko byagenze mu kiciro cya mbere.
Ati “Turashaka ko buri wese uri mu mujyi wa Kigali yisanga muri icyo gishushanyo mbonera akaba yaranakigizemo uruhare mu kugitegura…Byagaragaye ko icy’ubushize abenshi batacyumvise neza cyangwa hatagaragayemo uruhare rwabo.
Impinduka yacyo ni uko buri wese ari wa wundi uvuga ko kiri kumwirukana, ari wa wundi uvuga ko nta bushobozi yabona atange ibitekerezo uburyo abona igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali cyashyirwa mu bikorwa.”
Mugisha uvuga ko igishushanyo mbonera ari icy’abatuye Kigali aho kuba icy’uyu mugi, avuga ko abanyakigali bose bifuza impinduka nziza mumujyi wabo ariko nk’ubuyobozi bubareberera bushyiraho imirongo ngenderwaho muri ibyo byifuzo byabo.
Ati “Turimo gutegura imitunganyirize y’uyu mujyi wa Kigali n’igihugu muri rusange ku butaka bw’abaturage, muzi ko amategeko y’ubutaka umuturage abufiteho uburenganzira, leta icyo imufasha ni ukumwereka imirongo migari kandi ikwiriye kumikoreshereze y’ubwo butaka.”
Ngo ibi ariko ntibyambura umuturage uburenganzira yari afite ku mutungo we. Ati “Ahubwo ikiyongeraho ni uko ari butange ibitekerezo kuri bwa butaka bwe dushaka ko abyaza umusaruro.”
Ngo ibitekerezo bizava mu baturage bizakusanywa bihuzwe n’icyerekezo k’igihugu cya 2050. Ati “Noneho tugashyiraho igishushanyo mbonera kitirukana buri muntu.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali uyu munsi bwahuye n’abafatanyabikorwa mu gushyiraho igishushanyo mbonera barimo na Kompanyi ziri kwiga imbanzirizamushinga y’ikiciro cya kabiri bagaragaje bimwe mu biyikubiyemo.
Bimwe mu byagaragajwe muri uyu mushinga harimo imihanda idasanzwe igizwe n’inzira esheshatu, ibimenyetso byawo (feu rouge) zikaba ari umurongo wambukiranya umuhanda waka ibara ry’umutuku mu gihe imodoka zitemerewe gutambuka, ukaka ibara ry’icyatsi mu gihe zemerewe gutambuka. Ngo program y’iyi mihanda yatunganyirijwe mu gihugu cy’Ubudage.
Iki kiciro cya kabiri kizibanda mu bice bituwe mu gihe icya mbere kibanze mu bice by’umujyi rwagati bikorerwamo ubucuruzi.