Kigali: Hagiye gutangizwa uruganda rwa mbere ruteranya moto
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda ruteranya moto, rwitezweho kugabanya ikiguzi cyazo no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.
Uru ruganda rwitwa Rwanda Motorcycle Company, RMC, ruzatangira gukorera mu gice cyagenewe inganda bitarenze uku kwezi, rwashowemo agera kuri miliyoni 1.2 y’amadolari.
Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi wa RMC, Mcphee Christopher, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, binyuze mu gushishikariza inganda zikora ibyuma ziri mu gihugu kubagezaho ibikoresho bizajya byifashishwa aho kugira ngo bitumizwe hanze.
Ati “Turateganya guhera kuri moto zitwara abagenzi ari nazo zizaba zigize igice kinini. Tuzanibanda kandi kuzigenewe abayobozi mu nzego za leta n’ibigo bitegamiye kuri Leta.”
Yakomeje avuga ko uru ruganda ari urw’abashoramari b’Abanyamerika kandi bimwe mu bikoresho bizifashishwa byamaze gutumizwa mu Bushinwa ubu bikaba biri muri Tanzania, ibi byose bikaba ari umusaruro wa politiki y’u Rwanda yorohereza abashoramari b’abanyamahanga.
Ati “Twatekereje ko isoko ari ingenzi, dushobora kubaha ibikoresho byiza mu gihugu. Dufite ubwoko butandukanye kandi bwizewe ndetse n’ibiciro bizaba biri hasi ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko, kuko twe tuzaba tuzikorera hano.”
Mu ntangiriro, uruganda RMC rurateganya gukora moto 130 mu kwezi, mu mezi atandatu ari mbere uyu mubare ukazajya ukorwa mu cyumwe kimwe. Barateganya kandi guha akazi abanyarwanda basaga 100.
Nshimiyimana Jean D’Amour wiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali, wamaze kubona akazi muri uru ruganda, yavuze ko uretse kuba ruzabafasha kubona amafaranga ari n’ishuri bazungukiramo ubumenyi bwisumbuyeho.
Uruganda RMC ruzajya rukora moto ziri mu byiciro bitandukanye, zikaba zifite amazina y’ikinyarwanda agaragaza ubushobozi bwazo ariyo Ingenzi, Indakangwa, Indahigwa, Imparage, Ifarasi n’Inzovu.
Igiciro cya moto imwe kizaba kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.2 na miliyoni eshatu.
Izi Moto ziteranirizwa mu Rwanda