Umutingito mu gihugu cya Korowasiya mu bihe by’ubwoba bwa Corona-Virusi

Mu gihe mu bihugu hafi ya byose ku Isi  hakomeje kuvugwa icyorezo cya Korona-Virusi , ikomeje kwivugana abatari bacye , mu gihugu cya Korowasiya  ho byahumiye ku murari kuko batunguwe n’umutingito nawo wangije ibitari bicye.

Nyuma y’aho leta ya Korowasiya itegekeye ko nta bantu barenga babiri bakwiye kugendera hamwe mu hagamijwe  ko ikiza cya Corona gikwirakwira, icyo gihugu  cyahuye n’ibindi byago  by’umutingito wari ku gipimo cya   manyitide  ya 5.5.

Abategetsi bavuga ko umurwa mukuru Zagreb ari wo washegeshwe cyane  ariko nta muntu wahasize ubuzima.  Uyu mutingito wumvikanye sa kumi n’ebyili  za mugitondo ku cyumweru.

Abaturage  bavuga ko badahangayikishijwe na vurusi ya  Corona igihe batazi uko buri buramuke aho batuye bitewe no kwikanga undi mutingito , mu gihe ubuyobozi bwo bukomeje kubibutsa ko b akomeza bakitwararika icyorezo cya corona.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *