Karongi : Abaturage bishimira ko gahunda ya “Guma mu rugo” itahungabanyije uburyo bwo kuboneza urubyaro
Mu karere ka Karongi , bamwe mu bahatuye bishimira ko ingamba zashyizweho na leta zijyanye n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirusi (Covid-19) zitigeze zikoma mu nkokora gahunda nziza bihaye yo kuboneza urubyaro nkuko byari bisanzwe mbere y’iki cyorezo.
Ni mukiganiro n’itangazamakuru aho abatuye muri aka karere bagaragazaga ishyirwa mu bikorwa ryo kuboneza urubyaro , mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange ubwo hatangizwaga uburyo bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse no guhangana n’ingaruka zacyo , zimwe mu ngamba zari zafashwe mu buryo bwihutirwa harimo na gahunda ya “Guma mu rugo” , aho bimwe mu bikorwa bitandukanye byari byahagaritswe , no gusohoka mu rugo ntampamvu zikomeye byarabujijwe.
Umwe mu bagabo batuye mu murenge wa Rubengera utarashatse ko amazina ye atangazwa ufite umugore waboneje urubyaro , avuga ko we n’umugore bashakanye bishimira amahitamo yabo kuko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza biteze mu kuboneza urubyaro , akanemeza ko zimwe mu ngamba zafashwe mu kwirinda covid-19 zitabangamiye amahirwe yo kujya kwa muganga kuboneza urubyaro.
Yagize ati “ Uburyo abagore bacu bari basanzwe bakoresha mu kugera kwa muganga mu guhabwa ubufasha mu kuboneza urubyaro byarakomeje nk’uko bisanzwe no mugihe cya corona-virusi “.
Maniraguha Clementine utuye mu murenge wa Rubengera ni umwe mu baturage basanzwe bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro nyuma yo gusobanukirwa no gukangurirwa ibyiza bikubiye muri iyi gahunda .
Yadutangarije ko kuva yatangira kugana ikigo nderabuzima agiye gufashwa kuboneza urubyaro nta mbogambizi yigeze ahura nazo , no mugihe cya Covide-19 ubwo hari hashyizweho hahunda ya “Guma murugo” akaba yarabashije gukomeza kujyayo nk’uko bisanzwe kuko iyo servisi bakomeje koroherezwa kuyihabwa.
Yagize ati “Mu gihe twari tutemerewe kuva mu rugo twashyiriweho amahirwe yo koroherezwa kugera kwa muganga kugirango tubashe kuboneza urubyaro , by’umwihariko n’abajyanama b’ubuzima bagiye badufasha kwegerezwa uburyo bwo kuboneza ”.
Abajijwe ibyiza byo kuboneza urubyaro , yasobanuye ko ari gahunda nziza bashishikarizwa kandi nawe akaba asanga ifasha umuryango kurera neza.
Mukase Valentine, Umuyobowi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko abaturage ayoboye bumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro n’ubwo atari bose , ariko kubufatanye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa hari byinshi byakozwe mu shyirwa mu bikorwa byayo , kandi bikaba byaranakozwe no mugihe cya “Guma murugo”.
Yagize ati “ Binyuze mu matsinda atandukanye yaba Amasibo , Ingamba , ndetse n’ubundi buryo bukoreshwa mu kumva ibitekerezo by’abaturage , aho niho hanyuzwa ubutumwa bugamije kuboneza urubyaro mu miryango , hakabaho na gahunda yo kwigisha Ingimbi n’Abangavu kwirinda inda zitateganijwe no kubyara batarageza kumyaka y’ubukure”.
Kuboneza urubyaro ni gahunda ya leta igamije gushishikariza no gufasha abaturage kubyara abana bashoboye mu buryo bwo kubarera , kubavuza , kubishyurira amashuri n’ibindi bikenerwa kumwana uri mu muryango.
Imibare ishingiye kubushakashatsi bwakozwe nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , yerekana ko nta gikozwe mu gukangurira abanyarwanda kumenya ibyiza biri muri gahunda yo kuboneza urubyaro , umubare w’abaturage wazazamuka cyane ukagera kuri Miliyoni zirenga 16.3 mu mwaka wa 2032 , aho ingo zigera kuri 660 zizaba zituye kuri kilometero kare imwe (km 2 1) , ibi bikaba bibonwa nkibyazabangabamira iterembere n’ubuzima muri rusange.
Gasirikare Yves