Karongi : Abafite ubumuga bakoraga akazi k’ubukarani barataka igihombo batejwe na Covid-19
Mukamudenge Claire uvuka mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura wakoraga akazi ko gutwaza abantu imizigo mu buryo bwambukiranya imipaka ariko akaba yaragakoreraga mu karere ka Rubavu , arataka igihombo yahuye nacyo mubihe bya ‘Guma Murugo’ kubera ko aho ariho yakeshaga amaramuko honyine , akaba kuri ubu yarahisemo kuba agarutse ku ivuko bitewe no kubura akazi.
Kuva u Rwanda rwakwinjira muri gahunda ya ‘Guma Murugo’ mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 ,abantu bakoraga akazi ko gutwaza abantu imizigo kimwe n’abandi bose basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda uko yakabaye ,bituma benshi batakaza imirimo bakoraga ari naho bamwe muri bo byababereye intandaro yo guhura n’ingorane zitandukanye nkuko byagendekeye na Mukamudenge Claire nkuko yabigarutseho.
Yagize ati ‘’Ubusanzwe nkorera mu mujyi wa Rubavu n’uwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ariho haboneka amafaranga amfasha kwibeshaho gusa nkaba mvuka mu karere ka Karongi , ari nayo mpamvu nahisemo kuba ngarutse mu rugo cyane ko ibihe bibi twakururiwe na Covid-19 bitatwemereraga gukomeza akazi kacu mu rwego rwo kwirinda ,kuri ubu nkaba mpanganye n’ingaruka zabyo kuko bidusigiye ubukene bukabije , bikaniyongeraho kuba nk’abafite ubumuga nta handi dukura uretse gutwaza abantu imizigo nabwo dukoresheje amagare yabigenewe ’’.
Agaruka ku mpamvu yatumye ahitamo kujya gukorera mu karere ka Rubavu ndetse n’ibyiza akesha akazi ahakorera , yavuze ko mbere ubwo yakoreraga i wabo muri Karongi benshi bamwitazaga ntibamuhe akazi kuko bari batarasobanukirwa uburyo umuntu ufite ubumuga yahitamo gukora imirimo ivunanye nko gutwaza abantu imitwaro , nyamara atagaragaza imbaraga nk’izabandi basanzwe bakora iyo mirimo ,bityo yigira inama yo kwerekeza i Rubavu cyane ko yari ahafite amakuru ajyanye n’uburyo bagenzi be bari mu cyiciro kimwe cy’ubuzima babasha guhaguruka bagakora bakaniteza imbere mu rwego rwo kwigira , bakanishyira hamwe n’abandi bo mugihugu cy’abaturanyi bakagera kuri byinshi.
Muri bimwe byiza arata nk’ibyamugejeje ku iterambere abikesha akazi akora harimo kuba yarabashije kwibumbira mu bibina byo kugurizanya na bagenzi be akaba yarashoboye kwiyuzuriza inzu y’ibyumbya bine yo guturamo , akaba afite umugabo n’abana ndetse anagira uruhare rugaragara mu kubashakira uburyo bwo kubaho n’ibindi bikenerwa mu muryango .
Kubera ko ahorana inzozi zo kuzagera kure hashoboka abikesha umwuga yitangiye wo gukoresha igare mu gutwaza abantu imizigo kuko byamwinjirizaga agatubutse mu bihe bya mbere ya Covid-19 , ashishikariza bagenzi be bafite ubumuga kudahwema mu gukora icyo babashije cyose kuko ngo nta kazi katakuzamura ngo ka kugeze aho waba wifuza kugera hose mu gihe cyose ugahisemo ugakunze kandi ukarangwa no gukorera ku ntego.
Uwamaliya Florence