Kuboneza urubyaro ni kimwe mu bisubizo nyabyo umuryango washingiraho ukagira ubuzima bwiza

Kuboneza urubyaro ni kimwe mu bisubizo nyabyo umuryango washingiraho ukagira ubuzima bwiza n’igihugu kigatera imbere,kandi gutera iyi ntambwe ni amahitamo akwiriye buri muryango wifuza kugira ejo heza ,kandi nta numwe mubahitamo kubikorerwa bigiraho ingaruka hagati y’umugabo cyangwa umugore.haba kubuzima ndetse n’imibanire hagati yabo.

Ibi ni byatangajwe   n’umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu  HDI ubwo wahaga abanyamakuru  amahugurwa arebana   n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere,no kuboneza urubyaro , hagamijwe kubafasha kurushaho gusobanukirwa neza ibijyanye nayo,bityo nk’ijwi ribasha kugera hose muburyo bwihuse ,ubutumwa bahawe bugamije gukangurira abantu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro , bazabusangize Abanyarwanda.

Bimwe mu byari bikubiye mu mahugurwa yatanzwe nibi bikurikira:

  • Amategeko y’ubuzima yatowe
  • Kuringaniza urubyaro
  • Itegeko rijyanye no gukuramo inda

Umuntu wese ugejeje ku myaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, kandi kuboneza urubyaro bikaba inkingi y’amajyambere arambye.

Umuryango waringanije imbyaro ubasha kubaho neza ariko nanone kuringaniza urubyaro bikaba bijyanye n’uburyo  umuryango ubihisemo, kuko hari abaringaniza urubyaro biturutse k’umutungo wabo cyangwa se bigaterwa nuko mbere yo gushakana babyumvikanyeho, ariko nkuko leta ihora ishishikariza umuryango kubyara abo bashoboye kurera n’ibyiza ko gahunda za leta zubahirizwa ariko n’umuryango  ukabaho ubasha kwihaza muri byose bya ngombwa.

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro nko gukoresha:Agakingirizo,Agapira ko mu mura (IUD),Kwifungisha,Kubara,gukoresha amavuta yica intanga(Spermicide) no Kwiyakana,n’ibindi.

By’umwihariko hari icyizere ko kuboneza urubyaro bigenda bigerwaho buhoro buhoro ,kuko hamaze kwemezwa ko abagabo nabo babigiramo uruhare, bityo bagatera intanbwe yo kubikorerwa kandin nta ngaruka nimwe bibagiraho.

Uburyo bukoreshwa ku bagabo

Nubwo mu Rwanda hari itegeko ryatowe rishobora kwemerera umuntu gukuramo inda,biracyafatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko kuko ukuyemo inda wese nta mpamvu ishingiweho yuzuzanya n’itegeko aba akoze icyaha,mugihe bishoboka ko nta buryozwe bw’icyaha iyo habayeho gukurirwamo inda hashingiwe kuri ibi bikurikira:

  • Kuba utwite inda ari umwana utarageza ku myaka y’ubukure
  • Kuba utwite inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato
  • Kuba utwite inda yarayitwaye nyuma yo gushyingiranwa n’undi atabishaka nk’umugabo n’umugore
  • Kuba utwite inda yarayitewe nuwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri
  • Kuba utwite inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa umwana atwite.

Hon Mporanyi Theobard inzobere akaba n’umuganga ukora muri uyu muryango  HDI , yasobanuye uburyo bwo kuboneza urubyaro n’akamaro bifitiye umuryango n’igihugu muri rusange,ndetse anamara impungenge abakibishidakanyaho, aho yahamije ko nta ngaruka bigira byaba bikozwe ku bagabo cyangwa abagore.

Ni kenshi usanga  kuboneza urubyaro bifatwa nk’igikorwa giharirwa  abagore gusa,  nyamara  n’abagabo nabo baringaniza urubyaro kandi bagakomeza inshingano zabo z’urugo nta mpungenge, aha imiryango ikaba ishishikarizwa kugana  abaganga babihuguriwe kugirango babafashe.

Umuyobozi mukuru wa  HDI-Rwanda Dr Kagaba Aflodis  yashimiye abanyamakuru  bitabiriye  amahugurwa,abasobanurira icyerekezo umuryango ayoboye wihaye mu kubaka umuryango ubereye igihugu , aho yemeje ko kuboneza urubyaro bizaba kimwe mu bisubizo nyabyo umuryango washingiraho ukagira ubuzima bwiza.

 

 

Umwanditsi :Florence Uwamaliya.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *