Jacques Tuyisenge akomeje kwibasirwa n’imvune za hato na hato
Rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya ndetse akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge,nyuma yo kwibasirwa n’imvune yajyanye muri Kenya akaza kugaruka mu kibuga mu impera z’iki cyumweru yongeye gusubira hanze y’ikibuga kubera imvune.
Jacques Tuyisenge, yagiye mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’irushanwa rya CHAN ryaberaga hano mu Rwanda, ariko yajyanye imvune itari imworoheye ku buryo yamaze iminsi hanze adakina.
Tuyisenge akaba yarakinnye umukino wa mbere mu mpera z’iki cyumweru gitangira ukwezi kwa Mata aho ikipe ye ya Gor Mahia yatsinze 3-0 bwa kakamega Homeboyz, Jacques Tuyisenge yanatsinze igitego,ariko aza kongera kuvunikira muri uyu mukino.
Tom Ogweno, ni umutoza wungirije muri iyi kipe ya Gor Mahia, yatangaje ko bidasubirwaho bazaba batari kumwe na Jacques Tuyisenge kuwa gatatu mu mukino wa shampiyona bazaba bakinamo na Thika United, kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kagombambari(ankle injury),mu mpera z’iki cyumweru gishize ubwo batsindaga Homeboyz 3-0.
Ogweno, mu magambo ye yatangarije itangazamakuru ryo muri Kenya ati:”Bidasubirwaho Jacques ntazaboneka ku mukino wa shampiyona dufite ejo na Thika. Azaba ari hanze ibyumweru bibiri, dufite gukina tutari kumwe nawe. Keli arimo gukora neza si ntekereza ko tuzagira ikibazo kinini mu busatirizi.”
Jacques Tuyisenge uzaba uri hanze ibyumweru bigera kuri bibiri kubera ikibazo cy’imvune, n’ubwo yari yatangiye neza atsinda igitego ndetse anatanga umupira uvamo igitego, akomeje kugarizwa n’imvune kuko kuva CHAN yarangira yari atarakina umukino n’umwe dore ko n’umukino u Rwanda rwakinnye n’ibirwa bya Maurice ntiyigeze ayigaragaramo kubera imvune.