Itorero TFAM ryifatanije n’abayoboke baryo mu masengesho asoza umwaka
Itorero TFAM(The Fellowship of Affirming Ministries) ryifatanije n’abayoboke baryo mu masengesho asoza umwaka ndetse no gutangira umwaka mushya wa 2019, barushaho kwiyegereza Imana cyane.
Muri aya masengesho yahuje abayoboke biri torero,yaranzwe no kugira bibihe byiza byo gusenga,aho buri mu Kristo yashimiraga Imana kuba yaramurinze amahoro mu bihe bitandukanye byaranze umwaka dusoje wa 2018, ndetse hakiyongeraho no kugirirwa ubuntu bwo guterana kwera mu masengesho awuherekeza no guha ikaze umwaka mushya.
Muri aya masengesho kandi hatangiwe ubutumwa bwatambukijwe n’abashumba batandukanye biri torero ,bari barangajwe imbere na Bishop Joseph Tolton wari waturutse kumugabane wa Amerika urihagarariye.
Ubutumwa bwatambukijwe ahanini bwari bugamije kurushaho gukomeza abayoboke biri torero no kubaremamo icyizere cy’uko Imana ibakunda kandi ishobora byose,bityo ngo nibyaza bibaca intege ntibizabe intandaro yo kureka Imana no kuva mu gakiza kuko ari ho ibyiza byose biboneka.
Bishop Joseph Tolton m’ubutumwa yatanze bwo gukomeza abayoboke no kubongerera ukwemera,yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya (Kubara igice cya 13 na 14)havuga inkuru y’Abayisirayeli boherejwe gutata igihugu cya Kanani ,nyamara bamwe muri bo bakagarukana inkuru y’incamugongo ,mugihe Yosuwa na Kalebu bo bazanye inkuru ihumuriza kandi kubwo kwizera Imana ikabaha gutura i Kanani yari yarabasezeranije.Aha akaba yarashimangiraga ko uko waba uri kose ,icyo uricyo cyose,naho waba uri hose Imana igukunda kandi igufitiye umugambi mwiza.
Itorero TFAM ni itorero rimaze gushinga imizi mu bihugu byinshi bigize umugabane wa Afrika ndetse n’ahandi ku Isi ,rikaba ari itorero rigendera kumyemerere ya gi Kristo kandi riyoborwa n’Umwuka Wera,by’umwihariko rikaba rica ukubiri ni ihezwa iryo ariryo ryose rikorerwa abantu,aho rihamagarira buri muntu kumenya Imana no kuva mu bibi.